Perezida Paul Kagame avuga ko Abanyarwanda bakwiye guhora bumva ko kubaho neza nk’uko benshi ku Isi babayeho ari intego ihoraho, kuko bitaremewe bamwe ngo abandi babikomweho, bityo ko nta mpamvu n’imwe yo gucika intege.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 05 Gashyantare 2026 ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.
Perezida Kagame yavuze ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano imaze kumenyerwa kuko ibaye kenshi, kandi ko ibyemezo bifatirwamo bifasha Igihugu gutera intambwe igana ku iterambere gikomeje kugeraho.
Hatekerezwa iyi nama, hari hagamijwe gushaka kwigira no kwishakamo ibisubizo aho kumva ko abantu bahora bategereje ko hari uzaza kubakemurira ibibazo byabo. Ati “Kwigira ni yo ntego ni wo mugambi, ni yo nshingano twese dufite, dukwiriye kuba dufite.”
Yavuze ko intambwe u Rwanda rugenda rutera mu ngeri zinyuranye, igaragara, ariko ko nanone hari ibibazo biba bigomba kugenda bishakirwa ibisubizo, bityo ko abantu badakwiye kumva ko aho bageze hahagije.
Ati “Dushaka kongeraho gutera indi ntambwe, gutera intambwe ndende kurusha iya mbere, kandi kubihozaho, ni bwo buryo twabaho, ni bwo buryo Igihugu cyabaho.”
Hatabayeho uko kwiyemeza, abantu bahura n’ibibazo kandi ko abantu badakwiye kubyemera, kuko bigira ingaruka mbi, bityo ko abantu bakwiye kwiha agaciro, bagakoresha uburyo bifitemo cyangwa n’izindi mbaraga z’abaterankunga.
Ati “Ndetse byasaba na bamwe kudasinzira, bikakuraza amaso ureba, ariko kurushaho unatekereza icyatuma utera intambwe mu nzira y’amajyambere cyangwa se nk’abayobozi, uko uyitera ni ko uyigezaho n’abandi cyane cyane abo tuyobora, Abaturarwanda baba baduhanze amaso nk’abayobozi.”
Abantu bagomba kumva ko kuramuka kandi neza, ari ngombwa kandi bikaba intego ihoraho, kuko ari na ko bimeze henshi ku Isi, aho bageze ku rwego rushimishije.
Ati “Hari bamwe batangiriye nk’aho turi cyangwa nyuma yaho, kuba barashoboye guhindura ubuzima, ntabwo ari uko baremwe bitandukanye n’uko twaremwe, twese dufite inkomoko, dufite aho duturuka.”
Perezida Kagame avuga ko ibi kandi bikwiye no gutuma nta bantu bumva ko baremewe gutegeka abandi, ariko n’ababikorerwa na bo bagahaguruka bakabyanga.
Yavuze ko ibiganiro byose biri butangwe muri iyi nama y’Umushyikirano, bigomba kubakira ku mateka yawo n’ay’Igihuigu, kandi bigire icyo byibutsa Abanyarwanda, banabishingireho kugira ngo bakore ibyo bagomba kuba bakora.
Umukuru w’Igihugu avuga ko abantu bavutse mu buryo butandukanye, ariko ko bakwiye kuzuzanya, buri wese akagira uruhare rwe mu rugendo rwo guteza imbere Igihugu.
Kubazwa inshingano ku bayobozi
Perezida Kagame, yavuze ko byumwihariko abayobozi bagomba gufata inshingano, bakumva ko ibyo bakora byose babikorera Abanyarwanda, kandi uwabikoze nabi yemere kubazwa inshingano.
Ati “Ubazwe uti ‘wemeye inshingano, iyi nshingano izaba ibi, turabizi, wahawe amikoro ameze atya mu nyungu z’Abanyarwanda bose, ibyo wabigenje ute? Ayo mikoro wayakoresheje ute?, wayagize ayawe gusa cyangwa wayakoresheje ku buryo bigera ku bo byari bigenewe?’, icyo ntabwo dukwiye kukinyura iruhande habe n’umunsi n’umwe.”
Umukuru w’Igihugu avuga kandi ko mu gihe umuyobozi adashoboye gusobanura uko yakoresheje ubwo bushobozi, akwiye kwemera ko bimugiraho ingaruka, akabihanirwa.
Ati “Aho byamenyekanye umuntu akwiye kubibazwa, akwiye no kubihanirwa.”
Perezida Kagame yavuze ko hari ibyagiye bituma ibyiyemejwe bitagerwaho, birimo n’imikorere mibi ya bamwe mu bayobozi, agaruka ku mishinga yagiye ipfa itageze ku ntego yayo.
Ati “Ugasanga umushinga warateguwe, ariko utegurwa bituzuye, kubera ko niba ari urwego uru n’uru rubishinzwe mbere y’abandi, ugasanga urwo rwego ntabwo rwakoranye n’izindi nzego bakwiriye kuba bafatanyije kugira ngo bategure uwo mushinga.”
Nanone kandi mu gihe umushinga watangiye, ugomba gukurikiranwa, ariko hakaba igenda itereranwa ku buryo n’itari kugenda neza, nta bantu babimenya hakiri igaruriro.
Ati “Ibyo ni ibintu tumaranye imyaka myinshi aho tubereye aha, n’intambwe yatewe ni ntoya cyane.”
Yavuze ko “ibi bigomba kugera aho bihagaraga, ntabwo byahoraho iteka” ndetse no gukomeza kubaza abantu bakwiye kubisobanura, bigakorwa “vuba na bwangu bitagomye no gutinda. Ibyo ndabibutsa kandi ndabibasaba, tugomba gushaka uburyo ibyo birangira.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko abakora muri iyo mishinga nk’abaturage bagakwiye kuba bishyurwa, ariko ntibahembwe, ariko abo hejuru bo bahembwa neza.
Ati “Wazabaza bakakubwira ibibazo byari bihari, ariko niba byari bihari, kuki wowe wahembwe, ariko umuturage wakoraga ntahembwe?”
Yatanze urugero rwo mu minsi mikuru, hari abaturage bari bamerewe nabi, ariko ababayobora bashaka kwigira mu biruhuko, nyamara bo bashonje.
Ati “Icyo kigomba guhagarara byanze bikunze, cyangwa se abantu bagomba kubibazwa, bakabyishyura. Niba biri mu Mujyi wa Kigali, Mayor n’abandi bayobozi bakwiye kubibazwa.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko ibibazo nk’ibi biri no mu zindi nzego zo hejuru, nka za Minisiteri, bityo ko abayobozi bakwiye kubikurikirana bakabikemura mu maguru mashya.
RADIOTV10






