• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Impungenge z’abamaze imyaka itandatu mu nzu bubakiwe zituma barara badasinziriye

radiotv10by radiotv10
10/02/2026
in MU RWANDA
0
Rubavu: Impungenge z’abamaze imyaka itandatu mu nzu bubakiwe zituma barara badasinziriye
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batujwe mu mudugudu w’abatishoboye wa Nyamwishyura, uherereye mu Kagari ka Bisizi, mu Murenge wa Nyakiriba, mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bamaze imyaka itandatu bawutujwemo ariko inzu babakiwe zikaba zaratangiye gusenyuka ku buryo zimwe zamaze kugwa.

Ni imiryango igera kuri 20 y’abaturage bakennye yatandukanye n’ahandi yari ituye igatujwa muri uyu mudugudu wubatswe mu buryo bwa 2 in 1. Abaturage bavuga ko mu myaka itatu ishize ari bwo batangiye kubamo bafite ubwoba, nyuma y’uko inzu ya mbere iguye. Mukabera Zipora, wari utuye muri imwe mu nzu zaguye, asobanura uko guhera icyo gihe ubuzima bwe bwahindutse akaga.

Zipora ati: “Nayimazemo imyaka 2 ihita igwa, maze gitifu ankodeshereza umwaka umwe, arangije arambwira ngo nishakemo ibisubizo. Ndakodesha, ariko bigeze aho birananira ku buryo ubu ndara aho mbonye.”

Umunyamakuru wa RADIOTV 10 yasanze hari n’izindi nzu zisaga ebyiri zamaze gusenyuka, ku buryo ba nyirazo bazihunze, ibintu byongereye ubwoba ku miryango ikizirimo igasigara ikavuga ko ishobora kugwirwa na zo.

Ntamunoza Daphrose ati “Ubundi bazituzanyemo zituzuye neza bakajya bazikora tuzirimo. Ubwo rero ejo bundi twari turi kurandura utuboga hafi y’inzu, tukihava kiba kiraguye. Tugira amahirwe tuba turarokotse njye n’umwana, ariko cyaguye ku nkoko zari zirimo.”

Mukasine Budensiyana ati “Ntabwo nsinzira kuko ndara mfite ubwoba ngo irangwaho, kandi ndi incike, mba njyenyine mu nzu simfite n’umpumuriza! N’iyo ukoze ku gikuta uri nko gusasa igitaka kirundumukirira ku buriri.”

Nyirabahutu Beatrice ati “Izi nzu zatangiye kutugwaho tukizigeramo, kuko nk’iyi mureba yaguye ejobundi, yari iguye ubwa kabiri. Duhorana ubwoba, kuko abafite nka bene wabo bashobora kubacumbikira bo bamaze guhunga; twe tukizirimo rero nta kundi twabigenza. Uwo izagwaho azapfa, nta kundi twabigira.”

Uretse ikibazo cy’inzu, abaturage banavuga ko bafite ikibazo gikomeye cy’ubwiherero. Bavuga ko ubwiherero bwinshi bwangiritse cyane ku buryo hasigaye butarenze butatu bwifashishwa n’abaturage bose batuye muri uyu mudugudu, bikaba biteza impungenge ku isuku n’ubuzima rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiriba, Tuyishime Jean Bosco, yavuze ko ubuyobozi buzi iki kibazo kandi ko bakwiye kwihangana mu gihe hagishakishwa ubufasha bwo gusana izo nzu.

Gitifu Tuyishime Jean Bosco ati “Ntawe uhunga inzu, bo nibakomeze bihangane, kuko twasannye imwe, izindi turacyashaka ubufasha bwo kuzisana, kuko gufasha abaturage ari inshingano za Leta.”

Abaturage basaba Leta n’abandi bafatanyabikorwa kubatabara byihuse, bagasanirwa izo nzu ndetse n’ubwiherero bwangiritse, kugira ngo bagire umutekano n’ubuzima bwiza.

Inzu bubakiwe zimaze imyaka itandatu
Zarangiritse cyane
Baratabaza

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Mugabe Aristide wabaye kapiteni w’Ikipe y’Igihugu yasezeye burundu basketball

Next Post

Living a good life on a small salary in Kigali

Related Posts

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

by radiotv10
03/07/2026
0

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ARJ ryagaragaje impungenge “zikomeye” rifite ku kwibasirwa, gukorerwa bamwe mu banyamakuru bikorwa mu mvugo za bamwe...

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

by radiotv10
03/07/2026
0

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo yasuye Inzego z'Umutekano z'u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado, azishimira...

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

by radiotv10
01/07/2026
0

Umugore n’umugabo we bo Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bakurikiranyweho kwica umwana w’umuturanyi wabo w’imyaka ibiri bakoresheje icyuma...

Next Post
Living a good life on a small salary in Kigali

Living a good life on a small salary in Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.