Monday, August 3, 2026
RW|EN
FOOTBALL

APR mu biganiro bya nyuma n’umunyezamu ishobora kugura hanze y’u Rwanda

APR mu biganiro bya nyuma n’umunyezamu ishobora kugura hanze y’u Rwanda

Ikipe ya APR FC iri mu biganiro bya nyuma n’umunyezamu ukomoka muri Nigeria, Olorunleke Oluwasegun Ojo, ku buryo nta gihindutse ashobora kuza muri iyi kipe mu minsi micye iri imbere.

Mu mashusho agaragaza uyu muzamu yifashe amashusho (selfie video), yumvikana asuhuza abakunzi ba APR FC ndetse ababwira ko bazabonana vuba.

Mu kiganiro twagiranye n’abamuhagarariye mu mategeko, batubwiye ko uyu musore agomba gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse ko iby’ingenzi byamaze kwemeranywaho n’impande zombi.

Uyu musore uheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Nigeria, Super Eagles, ubwo yakiniraga Enyimba FC, agiye kuza muri APR FC mu rwego rwo gutanga umuti urambye mu izamu ry’ikipe y’ingabo z’igihugu. Uwari umuzamu wa mbere muri iyi kipe, Ishimwe Pierre, ubu yoherejwe gukorera imyitozo mu ikipe y’Intare nk’ibihano by’uko amaze iminsi yitwara nabi mu kibuga no hanze yacyo. Ibi byanatumye mu mukino wa shampiyona waraye ubaye ku mugoroba, APR FC ikoresha umuzamu wa gatatu, Hakizimana Adolphe, ubwo yatsindwaga na Al Hilal ibitego 2-0.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + nineteen =