Tuesday, September 22, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zakoreye abana igikorwa cy’ubugwaneza zizihizanya n’abaturage Umunsi w’Amahoro

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zakoreye abana igikorwa cy’ubugwaneza zizihizanya n’abaturage Umunsi w’Amahoro

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zifatanyije n’abaturage bo muri Bangui kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro, ziha abanyeshuri ibikoresho by’ishuri.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nzeri 2026, aho abasirikare b’u Rwanda bo muri RWANBATT-1 bagejeje ibyo bikoresho ku ishuri ribanza rya Ben-Zvi, riherereye i Bangui, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro.

Iki gikorwa cyari kigamije gushyigikira abana n’abaturage bo muri Centrafrique, ndetse no gukomeza guteza imbere imibanire myiza hagati y’abasirikare b’u Rwanda n’abaturage bo mu Gihugu bakoreramo ubutumwa.

Ingabo z’u Rwanda zagaragaje ko uruhare rwazo mu bikorwa byo kubaka amahoro rudashingiye gusa ku nshingano z’umutekano, ahubwo ko runareba ibikorwa bigamije gufasha abaturage no guteza imbere imibereho yabo.

Muri iki gikorwa habonetse abayobozi b’inzego z’ibanze, barimo Yemo Alain, Umuyobozi w’Akarere ka Gatanu (5th Arrondissement) ka Bangui, ndetse na Madamu Kabounga Noélla, Umujyanama Mukuru w’Uburezi muri iryo shuri.

Ku ruhande rw’Ingabo z’u Rwanda, igikorwa cyitabiriwe n’abasirikare ba RWANBATT-1 bayobowe na Maj James Munyaneza, Umuyobozi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa MINUSCA.

Iki gikorwa cyabaye mu gihe Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu bitandukanye bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro, wizihizwa buri mwaka ku wa 21 Nzeri, hibandwa ku kamaro k’amahoro no ku ruhare rwa buri wese mu kuyabungabunga.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 2 =