Tuesday, July 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Haravugwa ubwiyunge hagati ya Papa Cyangwe na Rocky baherutse gutandukana

radiotv10by radiotv10
30/12/2021
in IMYIDAGADURO
0
Haravugwa ubwiyunge hagati ya Papa Cyangwe na Rocky baherutse gutandukana
Share on FacebookShare on Twitter

Uwizeyimana Marc uzwi nka Rocky ufite kompanyi ifasha abahanzi ya Rocky Entertainment, n’umuhanzi Papa Cyangwe bari baherutse gutangaza ko batandukanye, biravugwa ko ubu basubiranye.

Mu ntangiro z’uku kwezi, Rocky yatangaje ko Rocky Entertainment yamaze gutandukana n’umuhanzi Papa Cyangwe wari wabyifuje.

Gusa uyu muhanzi we yanyuraga ku ruhande akabwira Itangazamakuru ko batatandukanye ahubwo ko icyabaye ari impinduka mu mikoranire.

Ubwo yavuganaga n’Umunyamakuru, Papa Cyangwe yagize ati “Icyo twashatse ni uko indirimbo za Papa Cyangwe zica ku mbuga ze, noneho ikindi cyahindutsemo ni uko twashatse ngo tuzamure n’izina Cuma Gang’ ribe rinini rirenge kuba babyumva mu ndirimbo ngo Cuma.”

Uyu muhanzi yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe na Rocky ndetse n’umuraperi K8 Kavuyo ubundi ashyiraho n’ubutumwa bunyuranye.

Ubutumwa bumwe, yagize ati “Utazashukwa n’amafaranga, Umwana yubaha se, icyo avuze arakora ntarenzebo ngo akose.”

Aganira na kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, yongeye kuvuga ko akiri umuhanzi ufashwa na Rocky ahakana ibyavuzwe ko batandukanye.

Yagize ati “Iyo urebye neza igitaramo mfite kuri uyu munsi amasezerano yakozwe na Rocky Entertainment rero bivuzeko ndi umuhanzi uyibarizwamo.”

Rocky ubwo yatangazaga ko yamaze gutandukana na Papa Cyangwe, yavuze ko uyu muhanzi ari we wabimwisabiye.

Rocky yagize ati “Papa Cyangwe yaraje ansezeraho ambwira ko atifuza ko twakomezanya, njye ntabwo nashoboraga kumuzirika.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 1 =

Previous Post

Abari gusangwamo COVID-19 mu Rwanda abenshi ni abanduye Omicron- Dr Ngamije

Next Post

Polisi yerekanye abahishaga Plaque ngo Camera zitabandikira barimo abazisibye burundu

Related Posts

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

by radiotv10
29/07/2025
0

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu...

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

by radiotv10
28/07/2025
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi, yasabye abitabiriye irushanwa rya Miss Burundi, kutazarangazwa n'ubwiza ngo bazahore babumurika bibagirwe...

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

by radiotv10
25/07/2025
0

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe....

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

by radiotv10
25/07/2025
0

African streetwear is no longer just an underground aesthetic, it has transformed into a bold expression of culture, identity, and...

Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

by radiotv10
22/07/2025
0

Umusore Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho gufungirana mu nzu...

IZIHERUKA

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo
AMAHANGA

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

by radiotv10
29/07/2025
0

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

29/07/2025
Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

29/07/2025
DRCongo: Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yagaragazaga ibibazo

DRCongo: Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yagaragazaga ibibazo

29/07/2025
Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

29/07/2025
Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

29/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi yerekanye abahishaga Plaque ngo Camera zitabandikira barimo abazisibye burundu

Polisi yerekanye abahishaga Plaque ngo Camera zitabandikira barimo abazisibye burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.