Friday, February 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe imbogamizi zabayeho mu ngendo z’indege mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
13/02/2026
in MU RWANDA
0
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwahagaritse ingendo ziruhuza n’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege (RwandAir) yatangaje ko bitewe n’ibibazo by’ikirere cyagaragayemo ibicu biremereye, ingendo zerecyeza cyangwa ziva ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, zishobora gukererwa.

Byatangajwe n’ubuyobozi bwa RwandAir mu itangazo bwashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026.

Iri tangazo rya RwandAir rigira riti “Bitewe no kuba hatagaragara neza bitewe n’ibicu biremereye ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, zimwe mu ngendo zerecyeza cyangwa ziva i Kigali, zishobora gukererwa.”

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda y’Indege, bukomeza bwisegura ku bashobora kugirwaho ingaruka n’ibi bibazo, kandi bunabihanganisha bunabasaba kuzumva.

Mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 04, Sosiyete y’u Rwanda y’Idenge, yari yatangaje ko habayeho ikibazo nk’iki, nabwo iteguza abagombaga gukora ingendo ko bashobora guhura n’izo mbogamizi.

Ibi bibazo by’ikirere kandi bifitanye isano n’ibihe by’imvura iri kugwa mu Rwanda, aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko muri uku kwezi kwa Gashyantare 2026, hateganyijwe imvura iri hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri uku kwezi.

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura iteganyijwe muri uku kwezi iri hagati ya milimetero 80 na 360, mu gihe isanzwe igwa iri hagati ya milimetero 40 na 259.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Hatangajwe itariki yo gutangira kubahiriza bidasubirwaho icyemezo cyo guhagarika imirwano muri Congo

Next Post

Umunyarwenya ‘Nyamabondo’ yahishuye uko yiyise Umunyamulenge abyizeyemo amakiriro bikarangira bitumye afungwa

Related Posts

Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

by radiotv10
13/02/2026
0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda ya 2025-2026 igabanukaho miliyari 80,4 Frw, ari ubushobozi...

Huye: Bahawe umuriro bo bita uwa baringa none n’ibikorwa remezo byawo biri kwangirika

Huye: Bahawe umuriro bo bita uwa baringa none n’ibikorwa remezo byawo biri kwangirika

by radiotv10
13/02/2026
0

Abaturage bo mu Kagari ka Cyarwa, mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze igihe kinini bafite...

Kayonza: Bavuze ibyifuzo basaba Leta kwigaho byatuma baruhuka ibihombo

Kayonza: Bavuze ibyifuzo basaba Leta kwigaho byatuma baruhuka ibihombo

by radiotv10
13/02/2026
0

Abakorera ubuhinzi bw’imbuto mu cyanya gihuriweho n'Imirenge ya Murama na Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bataka ibihombo baterwa n’imbuto zangirikira...

Batunguwe no gusanga abanyeshuri barimo uwiga mu mashuri abanza mu kabari k’inzoga zitemewe

Batunguwe no gusanga abanyeshuri barimo uwiga mu mashuri abanza mu kabari k’inzoga zitemewe

by radiotv10
12/02/2026
0

Abari mu bugenzuzi bwo gutahura abacuruza inzoga z’inkorano mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bababajwe no...

Intumwa z’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF zasuye Kaminuza y’Igisirikare cya Kazakhstan

Intumwa z’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF zasuye Kaminuza y’Igisirikare cya Kazakhstan

by radiotv10
12/02/2026
0

Itsinda ry’intumwa ziturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ‘RDFCSC Nyakinama’, ziyobowe na Brig Gen Andrew Nyamvumba, riri mu rugendo shuri...

IZIHERUKA

Ubutumwa ubuyobozi bwa Rayon bugeneye Ngabo Roben nyuma y’iminsi ibiri asezeye
FOOTBALL

Ubutumwa ubuyobozi bwa Rayon bugeneye Ngabo Roben nyuma y’iminsi ibiri asezeye

by radiotv10
13/02/2026
0

Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

13/02/2026
Umunyarwenya ‘Nyamabondo’ yahishuye uko yiyise Umunyamulenge abyizeyemo amakiriro bikarangira bitumye afungwa

Umunyarwenya ‘Nyamabondo’ yahishuye uko yiyise Umunyamulenge abyizeyemo amakiriro bikarangira bitumye afungwa

13/02/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwahagaritse ingendo ziruhuza n’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika

Hatangajwe imbogamizi zabayeho mu ngendo z’indege mu Rwanda

13/02/2026
Hatangajwe itariki yo gutangira kubahiriza bidasubirwaho icyemezo cyo guhagarika imirwano muri Congo

Hatangajwe itariki yo gutangira kubahiriza bidasubirwaho icyemezo cyo guhagarika imirwano muri Congo

13/02/2026
Ubutumwa bw’ibyishimo bw’umunyamakuru Robert McKenna nyuma yo kwambika impeta umukunzi we

Ubutumwa bw’ibyishimo bw’umunyamakuru Robert McKenna nyuma yo kwambika impeta umukunzi we

13/02/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwenya ‘Nyamabondo’ yahishuye uko yiyise Umunyamulenge abyizeyemo amakiriro bikarangira bitumye afungwa

Umunyarwenya 'Nyamabondo' yahishuye uko yiyise Umunyamulenge abyizeyemo amakiriro bikarangira bitumye afungwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa ubuyobozi bwa Rayon bugeneye Ngabo Roben nyuma y’iminsi ibiri asezeye

Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

Umunyarwenya ‘Nyamabondo’ yahishuye uko yiyise Umunyamulenge abyizeyemo amakiriro bikarangira bitumye afungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.