Saturday, February 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

radiotv10by radiotv10
14/02/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye ibikorwa by’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yahagarariyemo Perezida Paul Kagame, yavuze ko nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye kikirangwamo abagore bapfa babyara.

Yabitangairije mu biganiro by’inama yigaga ku kwihutisha igabanuka ry’impfu z’ababyeyi bapfa babyara muri Afurika, yabereye muri Ethiopia.

Minisitiri w’Intebe uri i Addis Ababa mu Nama ya 39 isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu yigaga ku kwihutisha igabanuka ry’impfu z’ababyeyi bapfa babyara muri Afurika, aho yagaragaje ko igihugu kidashobora gushimangira ko cyateye imbere mu gihe abagore baba bagipfa batanga ubuzima.

Yagize ati: “Nta gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima. Kubaho k’umubyeyi nyuma yo kubyara ni kimwe mu bipimo bisobanutse byerekana imbaraga z’urwego rw’ubuzima, imikorere myiza ya serivisi za Leta n’agaciro igihugu giha abaturage bacyo.”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yagaragaje ko ubuzima bw’ababyeyi batwite n’ababyeyi babyara bukomeje kuza ku isonga mu byitabwaho.

Yagize ati: “Mu Rwanda, ubuzima bw’ababyeyi batwite n’ababyeyi babyara buracyari ku isonga mu byitabwaho na politiki z’igihugu. Mu myaka myinshi, impfu z’ababyeyi batwite n’ababyeyi bapfa babyara zapimwaga cyane hifashishijwe ubushakashatsi bwakorwaga buri myaka itanu. Ubu bushakashatsi bwari ingenzi, ariko ntibwashoboraga kudufasha gufata ingamba zihuse. Ntibwatwerekaga mu gihe nyacyo aho impfu zabereye, icyaziteye ndetse n’ibigomba guhinduka.”

Uyu munsi, u Rwanda rushingira ku makuru asanzwe akusanywa ku rwego rw’igihugu no ku buryo bw’ikoranabuhanga butanga amakuru mu gihe nyacyo, bigafasha gutangaza urupfu rw’umubyeyi mu masaha 24, kumenya icyaruteye ndetse no gufata ingamba zo gukosora amakosa yabayeho mu buryo bwihuse ku rwego rw’ibigo nderabuzima, uturere ndetse no ku rwego rw’igihugu.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko ibyo byose byagizwemo uruhare n’ikoranabuhanga u Rwanda rukomeje gushyira imbere mu nzego zitandukanye.

Yagize ati: “Ibi bishyigikiwe n’urwego rw’ubuzima rukoresha ikoranabuhanga rukomeje gutera imbere guhera ku bajyanama b’ubuzima bo mu midugudu, kugera ku mavuriro mato (health posts), ibigo nderabuzima ndetse n’ibitaro byose bihujwe n’icyerekezo gisobanutse cyo gukomeza kwita ku murwayi mu buryo bukurikirana, hashingiwe ku ihame rya ‘umurwayi umwe, dosiye imwe.’”

Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko ubuzima bw’ababyeyi ari ingenzi cyane mu iterambere ry’igihugu mu nzego zose.

Yagize ati: “Ubuzima bw’ababyeyi batwite n’ababyeyi babyara ni ingenzi mu iterambere ry’igihugu, mu butabera n’uburinganire, mu majyambere y’ubukungu no mu mibereho myiza y’abaturage. Ibi bisaba ubushake bwa politiki, serivisi zikomeye zitangirwa ku rwego rwa mbere, ubuvuzi bwihutirwa bufite ireme, ndetse no gukomeza kwiga no kunoza imikorere bishyigikiwe n’amakuru yizewe, ariko birushaho guterwa imbaraga n’ubuyobozi bwiza n’inshingano zo kubazwa ibyo ukora.”

Ubushakashatsi bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage (DHS 7) bwasohotse mu 2025 bwagaragaje ko ababyeyi bapfa babyara mu Rwanda bagabanyutse bava kuri 203 ku babyeyi 100.000 mu 2020, bagera kuri 149 mu 2025.

Iyi nama yigaga ku buryo hahagarikwa impfu z’ababyeyi bapfa babyara

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Umunyamakuru ukunze kwibasira u Rwanda mu bibazo abaza Trump ku byarwo na Congo yongeye

Related Posts

Impungenge ku ikorwa ry’umuhanda Remera-Masaka no kwimuka kw’ibitaro bya CHUK

Impungenge ku ikorwa ry’umuhanda Remera-Masaka no kwimuka kw’ibitaro bya CHUK

by radiotv10
14/02/2026
0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, aravuga ko Guverinoma igiye kuganira n’inzego zirebwa no kwagura umuhanda Remera-Masaka kugira ngo bitazabangamira serivisi...

Ruhango: Impungenge ni nyinshi nyuma yuko hadutse indwara yibasira igihingwa cy’imyumbati kibafatiye runini

Ruhango: Impungenge ni nyinshi nyuma yuko hadutse indwara yibasira igihingwa cy’imyumbati kibafatiye runini

by radiotv10
14/02/2026
0

Abahinzi b’imyumbati bo mu Ntara y’Amajyepfo, by’umwihariko mu Karere ka Ruhango mu bice by’Amayaga, bagaragaza impungenge zikomeye z’ingaruka z’indwara imaze...

The New Definition of “Success” for Young People in 2026

The New Definition of “Success” for Young People in 2026

by radiotv10
14/02/2026
0

For many years, success was easy to define. If someone had a lot of money, a good job title, and...

Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

by radiotv10
13/02/2026
0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda ya 2025-2026 igabanukaho miliyari 80,4 Frw, ari ubushobozi...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwahagaritse ingendo ziruhuza n’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika

Hatangajwe imbogamizi zabayeho mu ngendo z’indege mu Rwanda

by radiotv10
13/02/2026
0

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege (RwandAir) yatangaje ko bitewe n’ibibazo by’ikirere cyagaragayemo ibicu biremereye, ingendo zerecyeza cyangwa ziva ku Kibuga cy’Indege...

IZIHERUKA

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva
MU RWANDA

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

by radiotv10
14/02/2026
0

Umunyamakuru ukunze kwibasira u Rwanda mu bibazo abaza Trump ku byarwo na Congo yongeye

Umunyamakuru ukunze kwibasira u Rwanda mu bibazo abaza Trump ku byarwo na Congo yongeye

14/02/2026
Impungenge ku ikorwa ry’umuhanda Remera-Masaka no kwimuka kw’ibitaro bya CHUK

Impungenge ku ikorwa ry’umuhanda Remera-Masaka no kwimuka kw’ibitaro bya CHUK

14/02/2026
Agezweho mu myidagaduro: Umuhanzikazi Marina yatunguriwe ku rubyiniro na Yvan Muziki ahamwambikira impeta

Agezweho mu myidagaduro: Umuhanzikazi Marina yatunguriwe ku rubyiniro na Yvan Muziki ahamwambikira impeta

14/02/2026
Ruhango: Impungenge ni nyinshi nyuma yuko hadutse indwara yibasira igihingwa cy’imyumbati kibafatiye runini

Ruhango: Impungenge ni nyinshi nyuma yuko hadutse indwara yibasira igihingwa cy’imyumbati kibafatiye runini

14/02/2026
The New Definition of “Success” for Young People in 2026

The New Definition of “Success” for Young People in 2026

14/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Umunyamakuru ukunze kwibasira u Rwanda mu bibazo abaza Trump ku byarwo na Congo yongeye

Impungenge ku ikorwa ry’umuhanda Remera-Masaka no kwimuka kw’ibitaro bya CHUK

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.