Kuri uyu wa Mbere, ubukangurambaga bwa Ejo Heza na Gerayo Amahoro bwakomereje mu Karere ka Nyamasheke, buhuza abatwara abagenzi kuri Moto, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere.
Abamotari baganirijwe ku kamaro ko kuzigamira ahazaza binyuze muri gahunda ya Ejo Heza, ibafasha guteganyiriza ejo hazaza habo n’imiryango yabo. Banibukijwe kandi kwirinda amakosa ashobora guteza impanuka zo mu muhanda, kubahiriza amategeko y’umuhanda no kwirinda ibyaha.
Abamotari bagaragaje ko ubu bukangurambaga bubahaye ubumenyi bufatika bubafasha kurushaho gukora kinyamwuga, kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abagenzi batwara, ndetse no guteganyiriza ejo hazaza heza.
Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri Ejo Heza, Kayumba Bernard, yibukije abamotari akamaro ko guteganyiriza ejo hazaza no kugira umuco wo kwizigamira hakiri kare.
Mu ijambo rye, yabasabye kudategereza izabukuru cyangwa ibihe bikomeye ngo babone gutangira kwizigamira, ahubwo ko bakwiye kubigira umuco wa buri munsi, n’iyo yaba ari amafaranga make. Yashimangiye ko kwizigamira muri Ejo Heza ari intambwe ikomeye yo kubaka ejo hazaza hizewe no kurinda imiryango yabo ibihe bitunguranye.
Yagize ati: “Kwizigamira si iby’abakozi ba Leta cyangwa abifite gusa; ni gahunda ya buri Munyarwanda wese ushaka ejo hazaza heza. N’iyo waba winjiza make, ushobora gutangira buhoro buhoro ukagera kuri byinshi.”
Yagarutse ku mwihariko wa Ejo Heza, agaragaza ko amafaranga umunyamuryango azigama yungukirwa inyungu ya 12%, bigatuma ayo yazigamye akomeza kwiyongera uko igihe kigenda. Yanibukije kandi ko mu gihe umunyamuryango yitabye Imana, amafaranga yose yazigamye ahabwa abazungura be hamwe n’inyungu yayo yose, bikarinda umuryango guhura n’ibibazo by’amikoro.
Mu rwego rwo gushishikariza abamotari kurushaho gusobanukirwa gahunda ya Ejo Heza, Kayumba Bernard yanatanze ibihembo ku bashubije neza ibibazo byabajijwe kuri iyi gahunda, ndetse anaha igihembo cy’umwihariko ku munyemuryango wizigamiye amafaranga menshi kurusha abandi. Ibi byashimangiye ko kwizigamira bishoboka kandi bigira inyungu ifatika.
Abamotari bishimiye ubutumwa bahawe n’ibihembo batashye, biyemeza gukomeza kwizigamira no gukangurira bagenzi babo kwitabira Ejo Heza, bagamije kubaka ejo hazaza heza no gutwara amahoro ku muhanda.
Ubukangurambaga bwa Ejo Heza burakomeje kandi buteganyijwe kugera mu turere twose tw’Igihugu, mu rwego rwo gufasha Abaturarwanda bose gusobanukirwa akamaro ko kwizigamira no guteganyiriza ejo hazaza habo.


Emmanuel HAKIZIMANA
RADIOTV10







