• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyanza: Bavuze uko igikorwa remezo cy’ingirakamaro cyabasigiye akaga

radiotv10by radiotv10
23/02/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyanza: Bavuze uko igikorwa remezo cy’ingirakamaro cyabasigiye akaga
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, baravuga ko ikorwa ry’umuhanda uhuza uwa kaburimbo munini ugana ku Bitaro bya Gatagara ryasize inzu zabo zisataguritse bitewe n’imashini zari ziri kuwukora.

Bamwe mu baturage batuye hafi y’uyu muhanda bavuga ko imashini zitsindagira ubutaka zatigishije inzu zabo, zimwe zigatangira gusatagurika ku buryo batinya ko zishobora kubagwaho.

Nkwakuzi Eliel ni umwe mu batuye hafi y’uwo muhanda uri gukorwa. Yagize ati:
“Twishimiye ko umuhanda wubakwa kuko wadukuye mu byondo n’ivumbi, ariko inzu yanjye yarasataguritse cyane. Izo mashini zikora hano zanyeganyeje inzu, nkaba mfite impungenge ko ishobora kuzangwaho n’abana.”

Undi muturage, Ayinkamiye Theresie, avuga ko kugeza ubu nta muyobozi uraza gusuzuma ibyangiritse. Ati “Inzu yanjye ifite ibice byatangiye gutandukana. Twabimenyesheje abayobozi ariko nta waje ngo aze kureba ibyangiritse cyangwa ngo atubwire niba tuzafashwa gusanirwa.”

Mukamurea Apolinariya na we agaragaza impungenge nk’izo, akavuga ko bakwiye kubarirwa ibyangiritse. Ati “Turifuza ko habaho isuzuma ryimbitse, abahuye n’ingaruka bakishyurwa cyangwa bakimurwa ahatekanye. Turasaba kurenganurwa.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, avuga ko ubuyobozi bugiye gusura abaturage bagizweho ingaruka kugira ngo ikibazo cyabo gisuzumwe.

Yagize ati: “Hari abo duherutse kwishyura, ariko ntitwari tuzi ko hari abafite ikibazo nk’icyo. Tuzasura abo baturage bavuga ko bagizweho ingaruka n’imirimo y’umuhanda, harebwe uko ikibazo giteye n’ingamba zafatwa kugira ngo gikemuke mu buryo bukwiye.”

Nubwo hari ibibazo by’inzu zasataguritse, abaturage bose bahuriza ku kuba uyu muhanda warabakuye mu bibazo byari bibugarije mbere. Bavuga ko mu gihe cy’imvura bahoraga mu byondo, naho mu gihe cy’izuba bagahura n’ivumbi ryinshi.

Bavuga ko mbere uyu wari umuhanda mubi cyane, ku buryo imodoka zitawunyuragamo neza.

Icyakora, basaba ko ibibazo byabo byakemurwa vuba kugira ngo iterambere rizanywe n’uyu muhanda ritabasigira igikomere, ahubwo ribabere intambwe yo gukomeza gutera imbere mu mutekano no mu buzima bwiza.

Inzu zabo zarangiritse cyane

Basaba kugobokwa

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 7 =

Previous Post

Kayonza: Bari mu rujijo nyuma yo kumara 1/2 cy’umwaka badahembwa

Next Post

Nyuma yuko inzoga z’inkorano zikomeje guhitana bamwe mu Rwanda inzego zazihagurukiye

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Nyuma yuko inzoga z’inkorano zikomeje guhitana bamwe mu Rwanda inzego zazihagurukiye

Nyuma yuko inzoga z'inkorano zikomeje guhitana bamwe mu Rwanda inzego zazihagurukiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.