Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’igisirikare cya DRC (FARDC) n’abagifasha, rwatangije ibitero by’urugamba rwagutse mu bice byose by’imirwano rukoresheje intwaro za rutura zirimo indege zitagira abapilote.
Amakuru y’ibi bitero, yatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gashyantare 2026.
Kanyuka avuga ko “kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gashyantare 2026, kuva saa 02:43’ z’igitondo, drone z’ingabo z’abahuzamugambi z’ubutegetsi bwa Kinshasa zarashe buhumyi umujyi wa Rubaya, zica inzirakarengane z’abasivile.”
Umuvugizi wa AFC/M23 uvuga ko ibi bikorwa bigize ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, yavuze ko ubutegetsi bwa Congo bukomeje kugaragaza ko budakozwa agahenge kemejwe.
Ati “Ubutegetsi bwa Kinshasa bwongeye kugaragaza ko budakozwa agahenge ko guhagarika imirwano. Mu kurenga ku byo bwiyemeje, bwatangije intambara yeruye ahantu hose h’urugamba ndetse n’ahandi hose.”
Kanyuka kandi yongeye kuvuga ko nanone abarwanyi b’uruhande ruhanganye na AFC/M23 banagabye ibitero bikomeye mu bice byo muri Teritwari ya Kalehe.
Ati “Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gashyantare 2026, saa moya zuzuye, abarwanyi bishyize hamwe bagabye ibitero by’ubugome kandi bigambiriwe mu bice bituwemo n’abaturage benshi bya Kitendebwa, Kashihe na Kiduveri, muri teritwari ya Kalehe.”
Kanyuka akomeza avuga ko ibi bitero by’ubutegetsi bwa Kinshasa bwiyemeje kumena amaraso, bigaragaza ko budafite ubushake na mba bwo guhagarika ubwicanyi bukomeje gukorerwa inzirakarengane z’abasivile.
RADIOTV10











