• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Korali Disciples ya EAR Remera yavuze intego y’indirimbo yabo nshya ‘Genda Ubabwire’ igezweho

radiotv10by radiotv10
24/02/2026
in IMYIDAGADURO
0
Korali Disciples ya EAR Remera yavuze intego y’indirimbo yabo nshya ‘Genda Ubabwire’ igezweho
Share on FacebookShare on Twitter

Korali Disciples of Jesus ibarizwa mu Itorero rya EAR Remera yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Genda Ubabwire’, igamije kwibutsa abakristo inshingano yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu bose.

Iyi korali yatangiye mu mwaka wa 2008, itangijwe n’abanyeshuri bake bigaga mu mashuri yisumbuye bahuraga bakaririmba cyane cyane mu biruhuko, bafite ishyaka ryo kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo. Ni na ho havuye izina Disciples of Jesus, risobanura “Abigishwa ba Yesu”. Batangiye ari abaririmbyi batarenze barindwi, ariko ubu bamaze kurenga 60.

Mu kiganiro umwe mu bayishinze, Nyirinkindi Jean Baptiste, yagiranye na RADIOTV 10, yavuze ko intego nyamukuru yabo ari ukwamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda no ku isi hose binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bushingiye kuri Kristo (Christ-centered) kandi zikora ku mitima y’abazumva.

Yagize ati “Twumvaga dufite umuhamagaro wo kubwira abantu ubutumwa bwa Yesu Kristo, ni yo mpamvu twahisemo kwitwa Disciples of Jesus.”

Ubutumwa buri mu ndirimbo ‘Genda Ubabwire’

Nk’uko Nyirinkindi Jean Baptiste abisobanura, iyi ndirimbo ishingiye ku magambo yo muri Bibiliya agaruka ku nshingano Yesu yasigiye abamwizera yo kujya kubwiriza amahanga yose (Matayo 28:19-20), ndetse ikanibutsa ko abantu badashobora kwizera batabwiwe ubutumwa (Abaroma 10:13-14).

Ni indirimbo ishishikariza abakristo kutagumana ukwizera kwabo gusa, ahubwo bakakugeza ku bandi, bagafasha benshi kumenya Kristo.

Ibikorwa n’imishinga Korali Disciples of Jesus ifite

Iyi korali imaze gukora album ebyiri:

Genda Ubabwire: iriho indirimbo esheshatu, zimwe zisanzwe ziboneka ku mbuga zitandukanye zirimo YouTube na streaming platforms.

Shimwa Mana: iriho indirimbo esheshatu zikiri gutunganywa muri studio, zikazajya hanze vuba.

Mu bikorwa by’ivugabutumwa bamaze gukora harimo gahunda zitandukanye mu mashuri yisumbuye, za kaminuza ndetse n’ahandi hateranira abantu benshi, cyane cyane urubyiruko.

Mu gihe kiri imbere, bateganya gukomeza gukora indirimbo nyinshi zirimo ubutumwa bwo kuva mu byaha no kwegera Imana, no gukomeza kwagura ivugabutumwa rikagera ku bantu benshi mu Rwanda no hanze yarwo.

Bashimiye Rev. Dr. Canon Antoine Rutayisire

Abaririmbyi bavuga ko bishimiye cyane kuba Rev. Dr. Canon Antoine Rutayisire yarashimye iyi ndirimbo akanashishikariza abantu kuyireba, kuko ubutumwa buri muri yo bujyanye n’umuhamagaro we wo kwigisha abantu kuva mu byaha no gukurikira Kristo by’ukuri.

Banibukije abaririmbyi bose ko bakwiye kubaho ibyo baririmba; ubutumwa ntibube amagambo gusa, ahubwo bukagaragarira mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iyi ndirimbo ‘Genda Ubabwire’ iri mu zikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

 

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 1 =

Previous Post

Nyamagabe: Ubuyobozi buhaye igisubizo abatuye mu cyaro ku cyifuzo bari babugejejeho ku imurikabikorwa

Next Post

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kumenya aho ruhagaze mu ireme ry’uburezi ku Isi

Related Posts

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Next Post
Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kumenya aho ruhagaze mu ireme ry’uburezi ku Isi

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kumenya aho ruhagaze mu ireme ry'uburezi ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.