• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa bwa mbere bw’umuyobozi wo hejuru muri AFC/M23 buca amarenga y’urupfu rwa Willy Ngoma

radiotv10by radiotv10
25/02/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ubutumwa bwa mbere bw’umuyobozi wo hejuru muri AFC/M23 buca amarenga y’urupfu rwa Willy Ngoma
Share on FacebookShare on Twitter

Mu butumwa budatomora ku bijyanye n’urupfu rw’Umuvugizi w’igisirikare cya AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma, Umuhuzabikorwa Wungirije w’iri Huriro, Bertrand Bisimwa yatangaje ko urugamba rw’impinduramatwara igihe cyose rugira intwari zimena amaraso zikitangira kubohora Igihugu.

Ni ubutumwa Bertrand Bisimwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gashyantare nyuma y’umunsi umwe havugwa urupfu rwa Lt Col Willy Ngoma.

Bertrand Bisimwa yagize ati “Impinduramatwara igerwaho n’intwari, igihe cyose zitanga ubuzima bwazo zitizigama kugira ngo zibohore Igihugu ziharanira ahazaza heza habereye abazabakomokaho, umusingi wa Leta irinda abaturage bayo nta vangura.”

Ubu butumwa butanzwe na Bertrand Bisimwa wigeze kuba Perezida wa M23 itarivanga na AFC, buje nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gashyantare havuzwe urupfu rwa Lt Col Willy Ngoma wavugiye igisirikare cya AFC/M23 kuva hakiriho umutwe wa M23.

Ni ubutumwa bubaye ubwa mbere mu bayobozi bo hejuru ba AFC/M23 busa n’ubuvuga kuri uru rupfu rwa Willy Ngoma wari umwe mu basirikare bafite igikundiro mu barwanyi b’iri huriro no mu Banyekongo benshi.

Ihuriro AFC/M23, kugeza ubu ntirashyira hanze itangazo ryemeza iby’urupfu rwa Lt Col Willy Ngoma, mu gihe yemezwa n’ibitangazamakuru byinshi birimo na mpuzamahanga nk’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reutes byatangaje ko aya makuru byayemerewe n’abayobozi muri iri Huriro.

Amakuru avuga ko Lt Col Willy Ngoma yivuganywe n’ibitero by’indege zitagira abapilote (Drones) bya FARDC byagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ahagana saa cyenda z’igitondo mu gace ka Rubaya kazwiho kuba gakungahaye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu butumwa cyari cyanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, cyemeje urupfu rwa Willy Ngoma, nubwo iri tangazo ryaje gukurwaho nyuma y’umwanya muto rigiye hanze.

Bertrand Bisimwa na Willy Ngoma

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 11 =

Previous Post

Abarimo Barafinda n’umuhanzi Muchoma bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo

Next Post

Macky Sall wabaye Perezida wa Senegal aragenzwa n’iki i Burundi?

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Macky Sall wabaye Perezida wa Senegal aragenzwa n’iki i Burundi?

Macky Sall wabaye Perezida wa Senegal aragenzwa n’iki i Burundi?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.