Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bazajya gutanga ibimenyetso ndangamiterere kuri za Ambasade z’u Rwanda mu Bihugu baherereyemo, kugira ngo bazahabwe Indangamuntu Nkoranabuhanga.
Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Madamu Ingabire Paula, yitabye Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, asobanura iby’indangamuntu y’ikoranabuhanga igiye gukoreshwa mu Rwanda mu bihe biri imbere.
Kugeza ubu, Leta y’u Rwanda, ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, irimo gufata imyirondoro y’abaturage kugira ngo bahabwe indangamuntu.
Iki gikorwa cyo gufata imyirondoro y’abaturage cyahereye mu Ntara y’Amajyepfo, kikaba gikomeje mu Mujyi wa Kigali.
Senateri Dr Habineza Frank yabajije Minisitiri w’Ikoranabuhanga uko Abanyarwanda baba mu mahanga bazabona indangamuntu.
Yagize ati: “Turashaka kumva gahunda y’abantu batuye hanze y’igihugu, icyo mubateganyiriza kugira ngo bahabwe indangamuntu z’ikoranabuhanga, kuko mwibanze cyane kuri twe turi mu gihugu.”
Minisitiri Ingabire Paula yasobanuye ko bagiye gukorana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kugira ngo Abanyarwanda baba hanze bazafate indangamuntu kuri za ambasade.
Yagize ati: “Tuzakorana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kugira ngo ibipimo n’amafoto bizafatirwe kuri za ambasade. Ariko bashobora kubanza gukora iby’ibanze, bashyira imyirondoro yabo muri sisiteme ya Irembo.”
Biteganyijwe ko indangamuntu y’ikoranabuhanga izashyirwa hanze muri Nyakanga 2026. Ubu u Rwanda rugeze kuri kimwe cya kane cy’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.
Ni umushinga watangiye mu 2023. Ni agace k’umushinga mugari u Rwanda rufatanyijemo na Banki y’Isi, washowemo agera kuri miliyari 200 Frw.



NTAMBARA Garleon
RADIOTV10








