• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imirwano ikomeye yasize AFC/M23 yisubije ibice yari yambuwe na FARDC

radiotv10by radiotv10
26/02/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Imirwano ikomeye yasize AFC/M23 yisubije ibice yari yambuwe na FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryisubije tumwe mu duce two muri Teritwari ya Masisi, ryari ryambuwe n’uruhande bahanganye.

Kwisubiza utu duce, byemejwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 26 Gashyantare n’abakurikiranira hafi amakuru y’iyi mirwano imaze iminsi yongeye gukara hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye rugizwe na FARDC ifatanyije n’Ingabo z’u Burundi, FDLR, Wazalendo n’abacancuro.

Amakuru avuga ko “Muri Teritwari ya Masisi, Lokarite za Luke, Kasenyi na Katobotobo, ubu ziragenzurwa na AFC/M23.”

Kwisubiza utu duce kwa AFC/M23 bibaye nyuma yuko uruhande bahanganye rukajije ibitero byumwihariko ruri gukoreshamo indege zitagira abapilote, byatumye rufata ibice byari bimaze igihe bibohojwe n’abarwanyi b’iri huriro.

Ni imirwano yumvikanyemo guhindura isura kuva iki cyumweru cyatangira, aho FARDC n’abayifasha bakajije ibitero byagabwe mu bice byose by’urugamba, birimo n’ibyahitanye Umuvugizi w’Igisirikare cya AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma.

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kane, yongeye kuvuga ko uruhande rwa Leta ya Kinshasa rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano.

Muri iri tangazo, Kanyuka yavuze ko Abanyekongo n’Umuryango Mpuzamahanga ukwiye guhanga amaso, ibiriho bikorwa n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa kuko bigize ibyaha bikomeye no kurenga ku nzira zo gushaka umuti binyuze mu nzira z’amahoro.

Yavuze ko ibi biri gukorwa n’uruhande bahanganye “bihatira AFC/M23 kwirwanaho” nubwo wo wari ukomeje kubahiriza no gushyigikira ibikubiye mu masezerano y’i Doha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − fourteen =

Previous Post

Tshisekedi mu Bufaransa agenzwa n’ibirimo umukandida wa Congo uzahatana na Louise Mushikiwabo

Next Post

Ubutumwa bw’undi muyobozi wo hejuru muri AFC/M23 bw’agahinda k’urupfu rwa Willy Ngoma

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Ubutumwa bw’undi muyobozi wo hejuru muri AFC/M23 bw’agahinda k’urupfu rwa Willy Ngoma

Ubutumwa bw'undi muyobozi wo hejuru muri AFC/M23 bw'agahinda k'urupfu rwa Willy Ngoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.