Israel yemeje ko yatangije ibitero kuri Iran bigamije kwikiza imbogamizi, aho igitero cya mbere cyagabwe hafi y’Ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.
Aya makuru yemejwe Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz wavuze ko ibi bitero byatangijwe n’iki Gihugu, bigamije “gukuraho imbogamizi” ndetse igitero cya mbere kikaba cyagabwe hafi y’Ibiro bya Ayatollah Ali Khamenei.
Ni igitero cyatangijwe ku manywa y’ihangu mu murwa Mukuru wa Iran, aho bivugwa ko Leta Zunze Ubumwe za America zifite akaboko muri ibi bitero.
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, yavuze ko iki gitero cyagabwe “kugira ngo bakureho imbogami” nk’uko itangazo rya Katz ribivuga. Iri tangazo ryongeyeho ko “hatangijwe ibihe bidaanzwe kandi bihoraho muri Israel yose.”
Nk’uko amakuru abivuga, igitero cya mbere cyagabwe hafi y’ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga Ayatollah Ali Khamenei.
Igicu cy’umwotsi cyagaragaye giturutse mu mujyi rwagati, kandi bivugwa ko humvikanye ibisasu bitatu mu mujyi wa Tehran, nk’uko itangazamakuru rya Iran ribivuga.
Ntabwo byasobanuwe neza icyo igitero cyari kigamije, ariko iki gitero kije mu gihe Leta Zunze Ubumwe za America zajyanye indege nyinshi z’intambara n’amato by’intambara muri ako karere kugira ngo zigerageze gushyira igitutu kuri Iran mu masezerano ajyanye n’umushinga wayo wo guhagarika ikorwa ry’ibisasu bya kirimbuzi.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump mu ijambo yatanze mu ijoro ryacyeye, yavuze ko ashyize imbere inzira z’ibiganiro, ariko ko Iran izakomeza kureberwa mu isura yo kuba iteye impungenge mu buryo bukomeye.
RADIOTV10










