• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Gad Rwizihirwa yasohoye indirimbo yibutsa abizera ko isezerano ry’Imana ritazima mu bihe bikomeye (Video)

radiotv10by radiotv10
01/03/2026
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Gad Rwizihirwa yasohoye indirimbo yibutsa abizera ko isezerano ry’Imana ritazima mu bihe bikomeye (Video)
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gad Rwizihirwa, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Agati (Ubutabazi)”, igamije gukomeza no kwibutsa abizera ko n’iyo banyuze mu bihe by’amage n’ibigeragezo, isezerano ry’Imana ridacogora kandi rirasohora.

Uyu muhanzi usanzwe uzwi mu ndirimbo zirimo Humura na Genda, avuga ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyaturutse ku nkuru ziri mu Byanditswe Byera, ahagaragazwa ishyanga ryagiye ricibwa intege n’ibigeragezo bikomeye ariko rikagumana isezerano ryaryo.

Mu bisobanuro atanga, agaruka ku murongo ugira uti: “Nubwo isi itugize nk’agati ko mu nyanja…”, aho asobanura ko agati ko mu nyanja ari ikintu kidafite imbaraga, gihuhwa n’umuyaga n’umuraba kandi kitari aho kigomba kuba. Kuri we, ni ishusho y’umuntu cyangwa abantu bashobora kwisanga mu buzima bugoye, basa n’abatawe cyangwa birengagijwe.

Ati “Agati ni ishusho y’intege nke z’umuntu, ariko ‘Ubutabazi’ ni igisubizo cy’Imana. N’iyo umuntu yaba ameze nk’agati katagira aho gafata, hari igihe Imana imwibuka.”

Iyi ndirimbo ifite inkomoko mu nkuru ya Bibiliya y’urugendo rwo kuva mu bucakara, ariko igahuzwa n’ubuzima bwa buri munsi bw’abantu banyura mu ntambara z’urudaca. Mu ndirimbo agira ati: “Kubw’intambara z’urudaca, Shyanga ry’Imana, mwibuke isezerano”, asobanura ko ari uguhamagarira abantu gukomera ku isezerano no kudacika intege.

Gad Rwizihirwa avuga ko ubutumwa nyamukuru yashakaga gutanga ari ukwibutsa abantu ko no mu bihe bikomeye,aho imihana iba amatongo, abanzi baforera abantu imyambi, isi ikabafata nk’agati ko mu nyanja,haracyari ijambo riza mu gicuku rikavuga riti: “Mugende kandi mwese.”

Agaragaza ko igice cya gatatu cy’iyi ndirimbo ari cyo kimukora cyane ku mutima, aho aririmba ati: “Mu gicuku cya nyuma twumvise ijambo, ati ‘Mugende kandi mwese.’” Asobanura ko igicuku ari ishusho y’igihe cy’umwijima n’akaga, ariko kikaba ari na cyo gihe Imana ivugiramo, ikazana ubutabazi mu buryo butunguranye.

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo yayihariye by’umwihariko abantu bumva isi yabagize nk’agati ko mu nyanja, abari mu bibazo n’akarengane, abibagiwe isezerano bahawe ndetse n’ababoshwe n’ibigeragezo bananiwe kwikuramo.

Gad Rwizihirwa ashimangira ko iyi ndirimbo ishobora kugarura icyizere no gusana umutima wacitse intege, aho avuga ko iyo umuntu yumvise amagambo agira ati: “Nubwo isi itugize nk’agati ko mu nyanja… Njyewe naraye ndose ubutabazi,” ashobora kongera kumva ko n’ibihe byaba bigoye gute, igisubizo cy’Imana kiba kiri hafi.

“Agati (Ubutabazi)” ni indirimbo igamije gukomeza no guhumuriza, ishimangira ko isezerano ry’Imana ritigera rizima kabone n’iyo umuntu yaba ari mu mwijima w’ibihe bikomeye.

Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo y’Imana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 10 =

Previous Post

BREAKING: AFC/M23 yashyize hanze itangazo rya mbere ryemeza urupfu rwa Col Willy Ngoma

Next Post

AMAKURU MASHYA: Umunya-Eritrea Henok ufite ibigwi mur TduRwanda yegukanye agace ka nyuma k’iya 2026 ahesha ishema Afurika

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
AMAKURU MASHYA: Umunya-Eritrea Henok ufite ibigwi mur TduRwanda yegukanye agace ka nyuma k’iya 2026 ahesha ishema Afurika

AMAKURU MASHYA: Umunya-Eritrea Henok ufite ibigwi mur TduRwanda yegukanye agace ka nyuma k'iya 2026 ahesha ishema Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.