• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Intambara ya Israel na Iran yafashe indi ntera mu buryo bwagutse

radiotv10by radiotv10
02/03/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Intambara ya Israel na Iran yafashe indi ntera mu buryo bwagutse
Share on FacebookShare on Twitter

Israel yagabye ibindi bitero by’indege kuri Iran, ndetse itangira no kugaba ibitero ku barwanyi ba Hezbollah bashyigikiwe na Iran muri Libani ku wa Mbere, mu gihe Tehran na yo yatangaje ko yagabye ibitero bya misile, ivuga ko byafunguye amarembo y’intambara yeruye kuri Israel.

Israel yatangaje ko iri kugaba ibitero ku hantu hafitanye isano n’abarwanyi ba Hezbollah bo muri Libani, umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Tehran mu Burasirazuba bwo Hagati, nyuma y’uko Hezbollah ivuze ko yagabye ibitero bya misile na drones byerekeza kuri Israel, mu rwego rwo kwihorera ku iyicwa ry’Umuyobozi Mukuru w’Idini muri Iran, Ali Khamenei.

Ikigo cy’itangazamakuru cya Leta ya Libani, NNA, cyatangaje ko imibare ya mbere igaragaza ko abantu 31 bishwe, mu gihe abasaga 149 bakomeretse muri ibyo bitero. Israel yavuze ko byibasiye ibice by’amajyepfo ya Beirut bigenzurwa na Hezbollah, ndetse yongeraho ko yanagabye ibitero ku barwanyi bakuru b’uwo mutwe.

Israel kandi yanagabye ibindi bitero kuri Iran. Humvikanye ibiturika mu bice bitandukanye bya Tehran, aho ibitero byagabwe ku mujyi wa Sanandaj, mu ntara y’Uburengerazuba bwa Kurdistan muri Iran, byahitanye nibura abantu batatu, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta.

Hagati aho, nyuma y’aho saa moya za mu gitondo (05:00 GMT) kuri uyu wa Mbere, mu mijyi ya Israel ya Tel Aviv na Jerusalem, hatanzwe impuruza ziburira abaturage ko hari igitero gishya cya Iran gishobora kwibasira ibice bitandukanye by’iyo mijyi.

Umutwe udasanzwe w’ingabo za Iran (Islamic Revolutionary Guards Corps) wahise usohora itangazo rivuga ko misile zarashwe zibasiye inyubako za guverinoma ya Israel i Tel Aviv, ndetse n’ibigo bya gisirikare n’iby’umutekano biri i Haifa no mu bice by’uburasirazuba bwa Jerusalem. Rivuga ko ibyo bitero bizakomeza kwaguka kandi ko impuruza ziburira ibitero bya misile muri Israel “zitazigera zihagarara.”

Ni mu gihe kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2026, Perezida Donald Trump yavuze ko ibitero bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibya Israel kuri Iran bishobora gukomeza nibura mu byumweru bine biri imbere.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − six =

Previous Post

Icyo urupfu rwa Col Willy Ngoma rushobora gusigira AFC/M23 mu rugamba irimo-Abasesenguzi

Next Post

Hahishuwe uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yari amaze iminsi anekwa mbere yo kwicwa

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Hahishuwe uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yari amaze iminsi anekwa mbere yo kwicwa

Hahishuwe uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yari amaze iminsi anekwa mbere yo kwicwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.