Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, uregwa kunyereza miliyoni 15 Frw, yaburanye ahakana icyaha, avuga ko ayo mafaranga aregwa kunyereza, Akarere katigeze kayatanga, ahubwo ko ibyo yari gukoreshwa bishatsemo ubushobozi ndetse bakabishimirwa.
Ibi yabivuze mu iburanisha mu mizi ry’urubanza aregwamo we na bagenzi be babiri. Yavuze ko we n’abo bafatanya kuyobora Umurenge bari banzuye ko Ibihembo bya Rwiyemezamirimo wasannye ibiro by’Umurenge n’Utugari 6 bizava mu misanzu y’abaturage.
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko Gitifu Mukamutali Valérie, Umucungamari Munyampundu Védaste n’uwari ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Kibangu, Ndacyayisenga Ildephonse bashinjwa kunyereza umutungo wa Leta kuko batanze amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Mukamutali ahakana avuga ko miliyoni zirenga 15 y’u Rwanda ashinjwa kunyereza ntayo Akarere kigeze gaha Umurenge ahubwo ko kabasabye mu magambo gushyira mu bikorwa Umuhigo wo gusana ibiro by’Umurenge wa Kibangu, n’Utugari 6 twari dushaje.
Ati “Amafaranga Akarere katurega ni ayahe ko ntayo kashoye? Kandi ko mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo uyu muhigo twawesheje tukabishimirwa karatubaza iki?”
Mukamutali yabwiye Urukiko ko bahawe amabwiriza n’Ubuyobozi bw’Akarere yo gusana izo nyubako za Leta, no gutunganya ibikorwa by’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize inteko ishingamategeko Umutwe w’abadepite ariko bubikora nta nyandiko bubahaye.
Mukamutali yongeraho ko yaba gusana izo nyubako zose, no gutora neza babishimiwe ndetse n’iyo mihigo Akarere kakaba karayesheje ku kigero cyiza.
Ubushinjacyaha buvuga ko amafaranga bashinjwa kunyereza harimo miliyoni zirenga 15 y’uRwanda, izindi miliyoni 2 zakuwe kuri Konti y’Umurenge mu buryo bw’amanyanga zihabwa Ndacyayisenga Ildephonse zaburiwe irengero kuko nta piganwa ryabayeho binyuze mu masoko, ngo ayo mafaranga ahabwe rwiyemezamirimo watsindiye isoko, hakaba n’andi mafaranga yo kubaka inzu z’abatishoboye.
Ubushinjacyaha bwagize buti “Twebwe turashingira kuri raporo y’Ubugenzuzi bw’Akarere, icya kabiri hari itsinda rigari twajyanye ku biro by’Umurenge rigizwe n’Ubushinjacyaha, RIB, Polisi, abagenzuzi, Abunganizi ndetse namwe abaregwa twahavuye mushyize umukono ku byo mushinjwa ubu nibwo mutangiye kubihakana?”
Me Yamuragiye Félicien umwe mu bunganira Gitifu Mukamutali yasobanuriye Urukiko ko ibyo Mukamutali na bagenzi be bashinjwa bitagize icyaha nshinjabyaha ahubwo ari ikosa bagombaga kwerekwa bakagirwa inama yo kurikosora batajyanywe mu Rukiko.
Ati “Icyaha bashinjwa ni ikihe? Inyubako Akarere kabasabye gusana zirahari, amatora yagenze neza byose barabishimirwa bararyozwa amafaranga yahe ko ntayo Akarere kabahaye?”
Me Nimuragire avuga ko baramutse batsinzwe urubanza bagasaba kwishyura ayo mafaranga bashinjwa kunyereza basubizwa izo nyubako basannye.
Mu iburanisha Ubushinjacyaha bwari bwatumije Umugenzuzi w’Akarere, Sematungo Rugenda Clovis ngo asobanure mu buryo bwimbitse ibikubiye muri raporo.
Urukiko rwamutegetse kurahirira ibyo agiye kuvuga, asobanura ko ibyo Mukamutali ahakana bidafite ishingiro kuko uyu muhigo n’amatora bitaje mu buryo butunguranye ko byari byarateguwe kuva mbere.
Ati “Amasoko ya Leta agira amategeko ayagenga, amatora yari afite Ingengo y’Imali yagenewe mu igenzura twakoze twasanze nta mategeko Mukamutali na bagenzi be bigeze bubahiriza.”
Sematungo avuga ko uyu rwiyemezamirimo wahawe isoko rya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko arimo yishyuza Akarere izo miliyoni 15 y’u Rwanda.
Akavuga ko nta kintu bashingiyeho bajya kumuha iryo soko ko ahubwo yari amayeri yo kugira ngo banyereze ayo mafaranga yose.
Munyampundu Védaste avuga ko we ashinzwe gutegura sheki, no gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe na Gitifu ko nta hantu ahurira n’amafaranga bamushinja kunyereza.
Ati “Igenzura ryakozwe rigeze hagati Akarere kampa inyandiko impagarika amezi atatu.”
Avuga ko mu gihe ayo mezi 3 y’igihano yari yahawe atarayarangiza aribwo RIB yahise imufata akavuga ko nta gihe gihagije cyo kwisobanura yahawe.
Iburanisha ryatangiye saa ine za mu gitondo rigeza saa kumi n’imwe z’Umugoroba, Urukiko rutarumva Ndacyayisenga Ildephonse n’abamwunganira.
Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasubukurwa kuri uyu wa Gatatu Taliki 04/03/2026 saa tatu za mu gitondo kugira ngo Ubushinjacyaha, Umugenzuzi, ndetse n’abunganira Munyampundu bagire ibyo bongeraho.
Ivomo: Umuseke
RADIOTV10








