• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uwabaye mu gisirikare kirwanira mu mazi cya America yasohowe nabi n’abapolisi muri Sena kubera ibyo yavugiyemo

radiotv10by radiotv10
05/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uwabaye mu gisirikare kirwanira mu mazi cya America yasohowe nabi n’abapolisi muri Sena kubera ibyo yavugiyemo
Share on FacebookShare on Twitter

Brian McGinnis wahoze mu gisirikare kirwanira mu mazi cya Leta Zunze Ubumwe za America, yasohowe n’abapolisi ku mbaraga mu Nteko Ishinga Amategeko, kubera kugaragaza ko atemeranya no kuba America yarashoye intambara kuri Iran.

Uyu wahoze ari Umusirikare ubu wifuza kuba Umusenateri mu ishyaka rya Green Party, yasohowe shishi itabona mu Ngoro y’Inteko kuri uyu wa Gatatu.

Mu magambo yamagana kuba America yarishoye muri iyi ntambara, Brian McGinnis yumvikanye mu ijwi rirangurura ko “Nta muntu wifuza kurwanira Isrel.”

Amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambara, agaragaza McGinnis yahagurutse mu Nteko atangira gusakuza mu gihe Inteko ya Sena yari iteranye, ubundi abapolisi bahita bamufata bagerageza kumukura mu cyumba.

McGinnis yumvikanaga nk’uwigaragambya yamagana iyi ntambara igisirikare cya Amerika cyashoye muri Iran, avuga ati “Amerika ntiyari ikwiye kohereza abahungu n’abakobwa bayo ku rugamba rwa Israel.”

Abapolisi bo mu nteko bahise bafata mu mashati McGinnis, bamusohora ku mbaraga kuko na we nk’umusirikare yabarwanyaga anafata ku rugi.

Senateri wa Montana Tim Sheehy, umwe mu bagize akanama k’ingabo gashinzwe imirwano kahoze ari Navy SEAL, yahise ajya gufasha aba bapolisi gusohora McGinnis, gusa akaba yaje gukomereka ku kaboko yari yashyize mu rugi.

Polisi ya Capitol, mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko McGinnis “yishyize ukuboko kwe mu muryango kugira ngo arwanye abapolisi bacu maze asubire mu cyumba cy’iburanisha ku ngufu.” kandi ivuga ko yavuwe ibikomere bye.

Sheehy yavuze mu itangazo ku mbuga nkoranyambaga ko arimo kugerageza guhosha ikibazo. Yagize ati “Uyu mugabo yaje muri Capitol ashaka guhangana, kandi yabikoze, ​​nizeye ko azabona ubufasha akeneye nta yandi makimbirane.”

Amashusho yashyizwe kuri konti ya X yitwa Brian McGinnis, igaragaza uwo mugabo ahagaze hanze ya Capitol mu gitondo cyo ku wa Gatatu mbere yuko Inteko iterana, aho iyo video iherekejwe n’ubutumwa buvuga ko ari “umukandida w’ishyaka riharanira kurengera ibidukikije (Green Party) muri Sena ya America.”

Muri ayo mashusho, kandi uyu mugabo yumvikana ko atavuga rumwe n’ubutegetsi, nk’aho agira “Umuntu wese wumva yihebye kandi yaragambaniwe na Guverinoma yacu, ntabwo uri wenyine.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 7 =

Previous Post

Abanyarwenya b’ibirangirire mu karere barimo uzwiho kwigana Perezida Museveni basesekaye mu Rwanda

Next Post

Ntawugurisha uruhu rw’ingwe atarayica-Umutoza Bekeni yagiriye inama Aba-Rayon

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Ntawugurisha uruhu rw’ingwe atarayica-Umutoza Bekeni yagiriye inama Aba-Rayon

Ntawugurisha uruhu rw’ingwe atarayica-Umutoza Bekeni yagiriye inama Aba-Rayon

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.