Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihigu, ubu akaba ari Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari Abarwanyi, yavuze ko hambere yacongaga ruhago akanakina Volleyball, nyuma yuko hari ugaragaje ifoto ari mu bagize ikipe.
Gatabazi wanabaye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yatangaje ibi ubwo umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X, ashyizeho ifoto igaragaramo uyu munyapolitiki, nk’umwe mu bari bagize ikipe.
Mu butumwa buherekeje iyi foto, uyu ukoresha Konti yitwa Eric George Hare (Africa Media & Unity) yavuze ko abari muri iyi foto, ari abari bagize Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri Busogo hagati ya 1998-2002, aho iyi foto yafashwe mu 1999.
Yakomeje avuga ko abari muri iyi foto, ari “bamwe mu bari mu mahugurwa yamaze ukwezi y’abagera ku bantu 250 hagitangizwa inzego z’urubyiruko mu Gihugu.” Ati “Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney ari muri abo.”

Hon. Gatabazi agira icyo avuga kuri iyi foto, yavuze ko iyi foto yafashwe mu myaka 27 ishize. Ati “Imyaka ni imitindi. Naho foot (Umupira w’amaguru) na Volleyball twarabiconze.”
Gatabazi wanabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ni umwe mu banyapolitiki bafite amazina azwi mu Rwanda, wanabaye muri Guverinoma y’u Rwanda.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2022, Gatabazi yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bitewe n’amakosa arimo ayo gukoresha mu nyungu ze bwite imyanya yari arimo agashyira igitutu ku bandi.
Muri Nyakanga 2025, nyuma y’igihe atagaragara mu nzego za Leta, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yongeye kugirirwa icyizere, agirwa Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi (RDRC: Rwanda Demobilisation and Reintegration Commission).

RADIOTV10








