• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Hatangajwe iby’ingenzi byavuye mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo muri America

radiotv10by radiotv10
19/03/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
BREAKING: Hatangajwe iby’ingenzi byavuye mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo muri America
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yashyize hanze itangazo rihuriweho n’iki Gihugu, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku byavuye mu biganiro by’iminsi ibiri, aho ibi Bihugu byemeranyijwe gutera intambwe igaragara mu kubahiriza Amasezerano y’Amahoro ya Washington.

Ni itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za America, rigaragaza ko ibi biganiro byabaye ku wa Kabiri no ku wa Gatatu byagarutse ku kubahiriza Amasezerano y’Amahoro ya Washington.

Iri tangazo rihuriweho na Guverinoma zose (iya America, u Rwanda na DRC), rivuga ko kuva “tariki 17-18 Werurwe 2026, intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda zahuriye i Washington, D.C. bemeranya gutera intambwe zifatika zo gukomeza gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro ya Washington hakurikijwe Amasezerano ya Washington y’Amahoro n’Ubukungu.”

Nanone kandi u Rwanda na DRC bemeranyijwe intambwe z’ibikorwa bizakorwa mu ruhererekane bikorewe ubuhuzabikorwa, bigamije gucururutsa umwuka mubi.

Muri izo ngamba zemeranyijweho n’Ibihugu byombi, harimo intego zihariye zihuriweho mu gushyigikira no kubaha ubusugire bwa buri Gihugu n’umutekano wacyo, hakaba kandi gushyiraho ingengabihe yo gukuraho ibikorwa by’ingabo ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda.

Nanone kandi bemeranyijwe ko DRC ishyira imbaraga kandi ikagendera ku gihe mu gusenya burundu umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ndetse ikanarinda abasivile bose nta vangura.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Washington kandi yatangaje ko u Rwanda na DRC, bongeye kugaragaza imbaraga n’ubushake, ko bashingiye ku masezerano ya Washington hagerwa ku mahoro arambye n’iterambere mu karere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Itorero ADEPR ryashyize hanze urutonde rw’abashumba birukanywe burundu

Next Post

Umupilote wa RwandAir agiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 14 ayikorera

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Umupilote wa RwandAir agiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 14 ayikorera

Umupilote wa RwandAir agiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 14 ayikorera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.