Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriwe na Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye; amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Werurwe 2026, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Senegal.
Perezidansi ya Repubulika ya Senegal, yatangaje ko “Perezida Nyakubahwa Bassirou Diomaye Faye, muri uyu mugoroba yakiriye Madamu Nelly Mukazayire, Minisitiri wa Siporo wa Repubulika y’u Rwanda, wari umuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we Nyakubahwa Paul Kagame.”
Nubwo Perezidandi ya Repubulika ya Senegal itatangaje ubu butumwa Perezida Kagame yoherereje mugenzi we wa Senegal, ariko Minisitiri wa Siporo ari mu bagize Guverinoma y’u Rwanda bari kujya mu Bihugu bigize Umuryango w’Ibikoresha Igifaransa, bajyanye ubutumwa bwa Perezida Kagame busaba bagenzi be gushyigikira kandidatire ya Madamu Louise Mushikiwabo.
Ku wa Mbere w’iki cyumwe, Minisitiri Nelly Mukazayire yari yerecyeje muri Mauritania, aho na bwo yashyikirije na Perezida w’iki Gihugu, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani, ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bumusaba gushyigikira iyi kandidatire.
Kuri uwo munsi kandi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na we yagiriye uruzinduko muri Djibouti, aho yakiriwe na Perezida w’iki Gihugu Ismaïl Omar Guelleh.



RADIOTV10








