• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mugomba guhindura imikorere cyangwa mukegura- Perezida Kagame abwira abayobozi

radiotv10by radiotv10
23/03/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Mugomba guhindura imikorere cyangwa mukegura- Perezida Kagame abwira abayobozi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi bo mu nzego zose kugeza mu z’ibanze ko bagomba guhindura imikorere, bakibuka gushyira ku isonga abaturage, abatabishoboye bakegura, bakajya mu bindi.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 23 Werurwe 2026 mu ijambo yagejeje ku bayobozi bahuriye mu Nama y’abo mu nzego Bwite bwa Leta n’izegerejwe abaturage yabereye i Gako mu Karere ka Bugesera.

Muri iyi iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Umuturage Ku Isonga’, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo bikizitiye imibereho myiza y’abaturage, bishingiye mu miyoborere ya bamwe mu bayobozi batumva ko babereyeho rubanda.

Perezida Kagame kandi yavuze ko bimwe mu bibazo byagiye bigaruka mu bihe binyuranye, abayobozi babibazwaho bakavuga ko bibagiwe cyangwa bagatanga ibindi bisobanuro bitari bikwiye kuba bitangwa.

Umukuru w’Igihugu wagarukaga kuri bimwe mu bibazo byagiye bigaragara, anabibazaho abayobozi babifite mu nshingano, nk’umushinga wa Muvumba Multipurpose Water Resources Development, ufite intego yo kubaka urugomero rw’amazi mu Karere ka Nyagatare, wagombaga gutanga amazi ukanatanga umusanzu mu kuhira imyaka, abaza icyabuze ngo ube ugeze aha warananiranye.

Perezida Kagame avuga ko uyu mushinga utekerezwa, wari ugamije kuzanira inyungu abaturage, ariko ko mu kuwushyira mu bikorwa, hari byinshi byagiye bipfa, bishingiye ku kudahuza imigambi no kudakorana.

Ati “Mufite ikibazo mukwiriye guhindura vuba na bwangu ku buryo butandukanye no guhora gusa musubiramo musaba imbabazi. Ikibazo mufite ni iki? Ni ukwibagirwa…noneho kwibagirwa byinshi muri rusange ariko hari no kwibagirwa icyo wagombaga gukora, noneho ukibagirwa n’uwo wagombaga kugikorana na we, ntushobora kugira ikintu ugeraho na busa.”

Yavuze ko uku kudakorana akenshi bishingiye ku kwiyumva kuri muri bamwe mu bayobozi bumva ko bakomeye. Ati “Abayobozi muri hano mwiratana iki n’aya makosa musubiramo buri munsi?”

Perezida Kagame avuga ko niba umuntu yemeye kujya mu nzego z’ubuyobozi, akwiye kumva ko agomba kubahiriza inshingano ze cyangwa se bakazivamo hakiri kare.

Ati “Ibintu ni bibiri, murakora ibikwiye kuba bikorwa aho muri cyangwa se nimwumva ntacyo bibabwiye cyangwa ntacyo bibatwaye, mwigire ahandi rwose mukore ibyo mushaka ku giti cyanyu.”

 

Bigomba guhinduka cyangwa se mukegura

Umukuru w’Igihugu kandi yagarutse ku bibazo yakunze kubona muri aka Karere ka Bugesera kabereyemo iyi nama, birimo ibitanoze bigaragara muri aka karere, nk’umwanda ukiri ku muhanda.

Ati “Hakaba ubwo mpagarara nkabwira abo turi kumwe nti ‘nimutoragure biriya bintu, abasirikare bashinzwe umutekano, nkababwira nti ‘nimutoragure ibyo bintu, nkahita nkagenda nagaruka ngasanga ibindi.”

Perezida Kagame yabajije Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard icyabuze ngo akemura ibi bibazo yamutumyeho inshuro nyinshi, ariko ko ikigomba gukurikiraho, ari ukubibazwa nk’inshingano.

Ati “Ubutumwa rero ngutumyeho kenshi, bwakugezeho, ubu hagiye gukurikiraho ibindi, na byo ube ubyiteguye, bikorwe vuba na bwangu.”

Yavuze kandi ko abayobozi bose bagomba kumviraho, ko bagomba kubahiriza inshingano z’ibyo bako, bitabaye ibyo, bakegura bakajya mu bindi.

Ati “Abayobozi muri hano, mwanyumva mutanyumva ibintu bigomba guhinduka, mugomba kugira imikorere, ikorera abaturage, ikurikirana ibyo mushinzwe gukora, cyangwa se mukegura mukavaho mukareba ibindi mwigiramo bibashimishije.”

Perezida Kagame yavuze ko kwitwa umuyobozi gusa bitagomba kurangirira ku izina, ahubwo ko bigomba kujyana n’ibikorwa by’ibyo bakorera abaturage.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Igisubizo Kabila yatanze abajijwe niba atabona ko ari ikibazo kuba aba ahari icyicaro cya AFC/M23

Next Post

Do Parents Really Know How Their Children Are Using AI Today?

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Do Parents Really Know How Their Children Are Using AI Today?

Do Parents Really Know How Their Children Are Using AI Today?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.