• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mu mashusho ababaje AFC/M23 yagaragaje ubugome ndengakamere bwakozwe na Wazalendo ikorana na FARDC

radiotv10by radiotv10
24/03/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Mu mashusho ababaje AFC/M23 yagaragaje ubugome ndengakamere bwakozwe na Wazalendo ikorana na FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahanganye byumwihariko umutwe wa Wazalendo rwagabye ibitero muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Epfo, rukicana ubugome abaturage barenga 10, aho ryanagaragaje amashusho y’abaturage bishwe nabi.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2026.

Kanyuka yavuze ko “Mu ijoro ryo kuri uyu 23 rishyira kuri uyu wa 24 Werurwe, ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa byumwihariko Abarwanyi ba Wazalendo bagabye ibitero babigambiriye ku baturage b’abasivile muri Teritwari ya Kalehe.”

Ubu butumwa bwa Kanyuka buherekejwe n’amashusho agaragaza imirambo y’abaturage bishwe n’uyu mutwe, buvuga ko mu gace ka Cumuyaga hishwe abaturage (5) “bicanywe ubunyamaswa, undi umwe arakomereka cyane, mu gihe amatungo y’abaturage yibwe.”

Ni mu gihe kandi mu gace ka Bibatama, ho hishwe abaturage batandatu (6), naho undi umwe arakomereka bikabije.

Kanyuka akagira ati “Ibi bitero by’ubunyamaswa byakorewe abaturage b’abasivili berekana ko hakomeje ibikorwa by’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi byibasira abaturage.”

Asoza avuga ko ihuriri AFC/M23 rikomeje guhagarara ku ntego nyamukuru yaryo yo kurinda abaturage n’abasivile n’ibyabo, kandi ko rizajya rirwanya ibikorwa by’ubugome ndengakamere nka biriya byakorewe aba baturage bishwe urw’agashinyaguro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 3 =

Previous Post

Amashirakinyoma ku makuru yakwirakwijwe ko uruganda rwa Volkswagen rwahagaritse gukorera mu Rwanda

Next Post

Amakuru mashya: Umuhanda wari umaze iminsi ibiri udakoreshwa mu Rwanda wongeye kuba nyabagendwa

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Amakuru mashya: Umuhanda wari umaze iminsi ibiri udakoreshwa mu Rwanda wongeye kuba nyabagendwa

Amakuru mashya: Umuhanda wari umaze iminsi ibiri udakoreshwa mu Rwanda wongeye kuba nyabagendwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.