Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America yatanze umucyo ku kibazo cyabaye kuri hoteli icumbitsemo Madamu wa Tshisekedi i Washington DC, cyatumye bamwe bakwirakwiza ibihuha ko u Rwanda rwashatse kwica uyu mugore wa Perezida wa DRC, ivuga ko ibi binyoma bikwiye kwimwa amatwi kandi bikamaganirwa kure.
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026, ku mbuga nkoranyambaga, inkuru yakwirakwijwe cyane, iy’abasanzwe bavuga nabi u Rwanda batanarwifuriza ineza, ko ngo iki Gihugu cyohereje abantu bo kwica Denise Nyakéru Tshisekedi, uri i Washinton DC muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Abakwirakwizaga aya makuru y’ibihuha, bavuga ko ngo hari abantu babiri ngo bashakaga kwivugana uwo mugore wa Tshisekedi, ariko ngo umugambi wabo ukaburizwamo n’abashinzwe umutekano we.
Ni ibintu byamaganiwe kure n’abasanzwe bazi ibinyoma bihimbwa n’ubutegetsi bwa Congo, bavuga ko n’ubundi ayo makuru y’ibihuha yacuzwe n’abo basanganywe iyo migirire.
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, na yo kuri uyu wa Gatatu yashyize hanze itangazo ryo “gutanga umucyo ku kibazo cyabaye kuri Washington DC Hotel.”
Iyi Ambasade ivuga ko “umwe mu bashinzwe umutekano w’umwe mu banyacyubahiro wari wacumbitse kuri Washington DC hotel, utari ufite intwaro” yahuye n’abashinzwe umutekano b’itsinda rya DRC mu gice rusange kirangaye kinyurwamo n’abashyitsi bose.
Ambasade y’u Rwanda muri US, ivuga ko “amatsinda yombi yari yacumbitse muri hoteli imwe.” Aho umwe mu bashinzwe umutekano wo mu Rwanda yabujijwe n’aba DRC gukoresha icyuma kifashishwa mu kuzamuka amagorofa (elevator), ubundi bikaba ari “imyitwarire idakwiye kandi itari yo y’ahandu rusange.”
Ambasade ivuga ko iki kibazo cyahise gikemuka hatabayeho ubushyamirane, yavuze ko nyuma yacyo, “uruhande rw’u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhindura hoteli, ariko rwasagariwe runafatwa amashusho n’abantu batazwi ubwo basohokaga.”
Ikomeza igira iti “Nubwo habayeho ubu bushotoranyi itsinda ry’u Rwanda ryabyitwayemo neza kandi rigaragaza ubunyamwuga bubaranga igihe cyose, rinakorana ubushishozi mu kwirinda ko habaho gushyamirana.”
Ambasade y’u Rwanda ivuga ko nubwo byagenze gutya, ariko hari abatanze amakuru y’ikinyoma, arimo n’adafite ishingiro yatangajwe na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru wa DRC, Patrick Muyaya, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ijoro ryacyeye. Iti “Ibi binyoma byambaye ubusa bigomba kwirengagizwa kandi bikamaganwa.”
RADIOTV10






