• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibivugwa nyuma y’urupfu rw’umusore wigaga muri Kaminuza n’umukobwa wari waje kumusura

radiotv10by radiotv10
25/03/2026
in MU RWANDA
0
Ibivugwa nyuma y’urupfu rw’umusore wigaga muri Kaminuza n’umukobwa wari waje kumusura
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya IPRC-Tumba mu Karere ka Rulindo, buravuga ko bwababajwe n’urupfu rutunguranye rw’umunyeshuri wigaga mu mwaka wa mbere, aho bivugwa ko uyu musore yasanzwe yasanzwe yapfuye we n’umukobwa wari waje kumusura.

Ubutumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bwa IPRC-Tumba College bugira buti “Tubabajwe n’urupfu rutunguranye rw’umunyeshuri wacu IRAKOZE Angelo.”

Bugakomeza bugira buti “Umuryango Mugari wa RP-Tumba College wifatanyije n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye by’akababaro.”

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza bukomeza bugira buti “Umurambo wa IRAKOZE Angelo wabonetse hamwe n’uw’undi muntu. Inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu. Ba nyakwigendera baruhukire mu mahoro.”

Amakuru avuga ko uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko, yasanzwe yapfuye hamwe n’umukobwa witwa Ingabiire Samantha w’imyaka 19, mu nzu imwe, aho amakuru avuga ko uyu mukobwa yari yaje kumusura.

Umuhungu yagaragaye mu amanitse mu mugozi w’inzitiramibu yapfuye, mu gihe umukobwa we yari aryamye hasi na we yitabye Imana.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu  rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B Thierry yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu musore n’umukobwa Irakoze Angelo, na Ingabire Samantha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha kandi ruvuga ko rwatangiye gukora iperereza ku cyaba kihishe inyuma y’urupfu rw’aba bombi.

Amakuru avuga ko aba bashobora kuba baritabye Imana ku wa Mbere tariki 23 Werurwe 2026, ariko urupfu rwabo rukavugwa cyane kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe.

Amakuru kandi avuga ko umusore ari we Irakoze Angelo yaba yarishe Ingabire Samanta, na we agahita yiyahura yimanitse mu mugozi.

Urupfu rw’aba bombi rukomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, gusa RIB igasaba abantu kwirinda gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, bakareka inzego zibishinzwe zigakora iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − nine =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku kibazo cyatumye hazamurwa ibihuha byashinjwaga u Rwanda ku mugore wa Tshisekedi

Next Post

Simple Habits to Improve Your Health in 2026

Related Posts

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
Simple Habits to Improve Your Health in 2026

Simple Habits to Improve Your Health in 2026

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.