• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida wo muri Afurika yahaye icyifuzo Trump abona ari we wenyine ugifitiye ubushobozi

radiotv10by radiotv10
30/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida wo muri Afurika yahaye icyifuzo Trump abona ari we wenyine ugifitiye ubushobozi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi yasabye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump guhagarika intambara yashoye kuri Iran, kuko ari we wenyine ufite ubwo bushobozi.

Abdel Fattah al-Sisi yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu nama yabereye i Cairo ku bijyanye n’ingufu, aho yavuze ko iyi ntambara ya Iran nikomeza ishobora gutuma ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bitumbagira bikarenga $200 ku kagunguru.

Mu butumwa busa n’ubusaba, Sisi yagize ati “Ndakubwira rwose wowe Trump: Ntawundi muntu ushobora guhagarika intambara muri iki Kigobe. Ndakwingize Perezida, ndakwinginze, hagarika iyi ntambara. Ufite ubushobozi bwo kubikora.”

Misiri ni kimwe mu Bihugu bimaze iminsi bihabwa inkunga n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America, kikaba cyaranamaganye ibitero byagabwe kuri Iran, kinasaba ko habaho ibiganiro mu gushaka umuti.

Abdel Fattah al-Sisi yatangaje ko iyi ntambara izateza ibibazo byo mu buryo bubiri, birimo ibura ry’ibikoresho ndetse n’izamuka ry’ibiciro.

Yagize ati “Mfite impungenge ko ibikorwa remezo by’ingufu, bizagirwaho ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi ndetse no ku biciro by’ibikomoka kui peteroli. Igiciro cy’akagunguru ka Peteroli gashobora kurenga $200 kandi ntabwo ari ugukabya.”

Sisi kandi yatanze umuburo ko hashobora no kubaho ikibazo cy’ubwikorezi bw’ibiribwa, ndetse n’ihungabana ry’ubuhinzi nk’ubwikorezi bw’ifumbire, bikazatera izamuka rikabije ry’ibiribwa.

Ati “Ibihugu bikize bishobora kugira uburyo bubyitwaramo, ariko ku bihugu bifite ubukungu buciriritse n’ibikennye cyane, bishobora kuzagura n’ikibazo gikomeye.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + eighteen =

Previous Post

AFC/M23 yatangaje amazina n’umubare w’abahitanywe n’ibindi bitero byakoranywe ubugome ndengakamere

Next Post

Iran yemeje urupfu rw’undi wo mu buyobozi bw’Igisirikare cyayo

Related Posts

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

by radiotv10
03/07/2026
0

Umugore w’imyaka 32 wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yabyaye abana babiri mu minsi ibiri, nyuma yo kumara amasaha...

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

by radiotv10
03/07/2026
0

Guverinoma ya Tanzaniya yohereje abasirikare n'abapolisi benshi i Dar es salaam, no mu yindi mijyi minini, ngo bajye gukumira imyigaragambyo...

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

by radiotv10
03/07/2026
0

Abanya-Uganda 273 bacyuwe mu Gihugu cyabo bakuwe muri Afurika y'Epfo, bakaba ari abagize icyiciro cya mbere cy’abo Guverinoma ya Uganda...

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

by radiotv10
02/07/2026
0

The arsonist-firefighter (pyromane-pompier) strategy: Understanding a persistent model of political and strategic manipulation. How DRC is manipulating the ICJ and...

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
02/07/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi cyamuritse intwaro zikomeye mu karasisi kakozwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 64 iki Gihugu kimaze kibonye...

Next Post
Iran yemeje urupfu rw’undi wo mu buyobozi bw’Igisirikare cyayo

Iran yemeje urupfu rw’undi wo mu buyobozi bw’Igisirikare cyayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.