Wednesday, April 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

radiotv10by radiotv10
08/04/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, ruraburira abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ko abishyuza amafaranga menshi ku biciro biherutse gutangazwa, babihanirwa.

Ni nyuma yuko guhera ku wa Mbere w’iki cyumweru, mu Rwanda hatangiye kubahirizwa ibiciro bishya by’ingendo z’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Bamwe mu bakoresha izi modoka mu ngendo, bakomeje kugaragaza ko hari abatumbagije ibiciro bikaba bihabanye n’ibyatangajwe na RURA, ndetse bamwe banishyuza amafaranga atandukanye n’ayanditse ku nyemezabwishyu (ticket).

Uwitwa KWIZERA GATO Benoit ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yanditseho ubutumwa, avuga ko na we ari mu bishyujwe amafaranga menshi.

Yagize ati “Mvuye CYILI njya Kabuga ndeba ku biceri byatangajwe nsanga ndi bwishyure 1 326 Frw nari ndi ku modoka ya YAHOO! CAR RAE906M ngeze i Nyagasambu bambwira kwishyura 2 000 Frw ngo bampe ticket mbabwira ko ibiciro bishya atari ko bivuga.”

Muri ubu butumwa bwe, yari yabusangije ubuyobozi bwa RURA n’ubw’Umujyi wa Kigali, kugira ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo cy’abahise batumbagiza ibiciro by’ingendo rusange.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, bwahise bumusubiza, buvuga ko abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bagomba kubahiriza ibiciro biherutse gutangazwa.

Bwagize buti “Abatwara abagenzi bagomba kubahiriza ibiciro by’ingendo byashyizweho na RURA. Abishyuza abagenzi amafaranga menshi barabihanirwa.”

Uru Rwego Ngenzuramikorere kandi rwahise rutangaza ko rugiye gukurikirana iki kibazo cy’iyi sosiyete itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yatumbagije ibiciro muri buriya buryo.

Ibiciro bishya by’ingendo byatangajwe mu cyumweru gishize, bitangarizwa rimwe n’iby’ibikomoka kuri Peteroli na byo byuriye aho Litiro ya Lisansi yiyongereyeho 314 Frw kuri Litiro, aho ubu igura 2 303 Frw, naho mazutu yo yiyongereyeho 257 Frw kuri Litiro, ubu yageze kuri 2 205 Frw.

Ni mu gihe ibiciro bishya by’ingendo byo, mu Mujyi wa Kigali umugenzi yishyura 59,28 Frw ku kilometer kimwe, na 41,58 Frw ku ngendo zo mu Ntara.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

Next Post

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

Related Posts

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

by radiotv10
08/04/2026
0

Tariki 08 Mata 1994 wari umunsi wa Kabiri Abatutsi batangiye kwicwa nyuma y’uko Leta yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi itanze amabwiriza...

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
08/04/2026
0

Mu Bubiligi, mu murwa mukuru i Brussels muri Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi mu...

Why You Must Share Your Idea and Get Honest Feedback

Why You Must Share Your Idea and Get Honest Feedback

by radiotv10
08/04/2026
0

Every great business starts as an idea, but an idea alone isn’t enough. Turning it into something successful requires testing,...

Igihugu cy’u Rwanda ntabwo gishobora gupfa kabiri- Perezida Kagame yashimangiye ko Jenoside itazongera ukundi

Igihugu cy’u Rwanda ntabwo gishobora gupfa kabiri- Perezida Kagame yashimangiye ko Jenoside itazongera ukundi

by radiotv10
07/04/2026
0

Perezida Paul Kagame avuga ko amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, adashobora kongera kubaho ukundi kuko rwubatse...

Ubutumwa bw’u Bubiligi bwo kwifatanya n’u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubutumwa bw’u Bubiligi bwo kwifatanya n’u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
07/04/2026
0

Guverinoma y’u Bubiligi iratangaza ko ku munsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari n’umunsi wo kunamira no guha icyubahiro abayizize,...

IZIHERUKA

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge
AMAHANGA

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

by radiotv10
08/04/2026
0

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

08/04/2026
Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

08/04/2026
Haravugwa ifungwa rya babiri bo mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi barimo uwabaye Minisitiri

Haravugwa ifungwa rya babiri bo mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi barimo uwabaye Minisitiri

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.