• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hasinywe amasezerano ashobora gutuma abasirikare 3.000 ba FARDC bafashwe na AFC/M23 bashyikirizwa Leta ya Congo

radiotv10by radiotv10
15/04/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRC: Abasirikare ba FARDC batangiye gukuramo akabo karenge, abagera ku 1.000 bahunze urugamba
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 n’Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare Croix-Rouge, bashyize umukono ku masezerano yo guhererekanya abasirikare ba FARDC bafashwe n’iri Huriro, kugira ngo uriya muryango uzabashyikirize ubutegetsi bwa DRC.

Ni amasezerano yashyizweho umukono mu mpera z’icyumweru gishize hagati ya tariki 11 na 12 Mata 2026 nk’uko tubikesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI.

Iyi Radio ivuga ko aba basirikare bagomba kubanza gushyikirizwa uyu muryango wa CICR (Comité international de la Croix-Rouge), mbere yo guhabwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aya masezerano asinywe nyuma y’igihe kirenga ukwezi, Ihuriro AFC/M23 itangaje ko ishaka kurekura aba basirikare, aho benshi muri bo banze kwifatanya n’iri huriro, mu gihe abandi bakirwaye bari kuvurwa.

Isinywa ry’aya masezerano ribayeho mu gihe hakomeje ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya DRC biri kubera mu Busuwisi ku Mugabane w’u Burayi.

Bivugwa ko abasirikare barebwa n’aya masezerano yashyizweho umukono hagati ya AFC/M23 na CICR, babarirwa hagati y’ibihumbi bibiri (2 000) n’ibihumbi bitatu (3 000).

RFI ivuga ko muri ariya masezerano, bemeye kwimenyekanisha, ndetse bakanemera gushyikirizwa ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

Muri aba basirikare bafashwe barwana ku ruhande rumwe na FARDC kandi, harimo abakiri bato bataragira imyaka y’ubukure, bo bakaba baramaze gushyikirizwa CICR.

Mu ntangiro z’ukwezi gushize kwa Werurwe, AFC/M23 yari yatangaje ko ishaka kurekura abasirikare barenga ibihumbi bitanu (5 000) yafatiye ku rugamba ndetse yanaberekanye, ariko kuva icyo gihe ubutegetsi bwa Congo, bwanze kugaragaza ubushake bwo kubakira.

Amakuru avuga ko ubutegetsi bwa Congo, bwanze kubakira kubera kubashidikanyaho, aho bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru za kiriya Gihugu, bavuze ko bishobora kuba ari amayeri yo kwinjirirwa na AFC/M23.

Umwe mu bayobozi ba hafi ba Félix Tshisekedi, yatangaje ko habayeho kwibaza ko “haba hari ikibyihishe inyuma”, mu gihe abandi bayobozi na bo bafite urwikekwe bavuga ko bariya bantu ari imfungwa z’intambara, kandi ko ari ikibazo kikiri ku meza y’ibiganiro bimaze amezi akabakaba atandatu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + eighteen =

Previous Post

Hatangajwe amahirwe agiye kongera kuboneka mu biganiro hagati ya America na Iran

Next Post

Perezida Kagame ni Umuyobozi w’Ikirenga: Iby’ingenzi ku buyobozi bwa Kaminuza Nshya y’Igisirikare mu Rwanda

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Perezida Kagame ni Umuyobozi w’Ikirenga: Iby’ingenzi ku buyobozi bwa Kaminuza Nshya y’Igisirikare mu Rwanda

Perezida Kagame ni Umuyobozi w’Ikirenga: Iby'ingenzi ku buyobozi bwa Kaminuza Nshya y’Igisirikare mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.