Perezida Paul Kagame uri i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, yahuye na mugenzi we Denis Sassou Nguesso wongeye gutorerwa kuyobora iki Gihugu, uza kurahira uyu munsi, amwifuriza ishya n’ihirwe muri manda nshya.
Perezida Paul Kagame yahuye na Denis Sassou Nguesso mu ijoro ryacyeye ku cyicaro cy’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu i Brazzaville muri Repubulika ya Congo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, byatangaje ko “Muri uyu mugoroba mu Ngoro y’Abaturage (Palais du Peuple) i Brazzaville, Perezida Kagame yahuye na Perezida watowe Sassou NGuesso mbere y’irahira rye rizaba ejo.”
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, ivuga ko “Abakuru b’Ibihugu bombi baganiriye ku mubano mwiza usanzwe uri hagati y’Ibihugu byombi, ibibazo by’ingenzi ku Mugabane wa Afurika, n’ubufatanye mu nzego z’ingenzi kugira ngo barusheho kunoza imikoranire isanzwe iriho.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, kandi bitangaza ko muri uku guhura, Perezida Paul Kagame yanaboneyeho gushimira imbonankubone mugenzi we Denis Sassou Nguesso ku bw’intsinzi yabonye, anamwifuriza ishya n’ihirwe muri manda nshya agiye kuyoboramo Repubulika ya Congo.
Mu mpera z’ukwezi gushize kandi, Perezida Paul Kagame yari yoherereje ubutumwa mugenzi we Denis Sassou Nguesso, yashyikirijwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, bwo kumushimira kuba yarongeye gutorwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bunamusaba ko Igihugu cye cyashyigikira Kandidatire ya Louise Mushikiwabo watanzwe n’u Rwanda mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Muri Nyakanga 2023, Perezida Denis Sassou Nguesso yagendereye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, rwari rugamije gutsimbataza umubano w’u Rwanda n’Igihugu cye cya Congo-Brazzaville.







RADIOTV10










