Thursday, April 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi The Ben arembeye mu Bitaro

radiotv10by radiotv10
16/04/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi The Ben arembeye mu Bitaro
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, amaze iminsi ari mu Bitaro nyuma yo kujyanwayo mu masaha y’igicuku yafashwe n’uburwayi.

Uyu muhanzi arwariye mu Bitaro Bikuru ba Gisirikare bya Kanombe mu Karere ka Kicukiro nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe abivuga.

The Ben uheruka kugaragara mu ruhame ku Cyumweru, tariki 13 Mata 2026 ubwo we na mugenzi we Bruce Melodie basuraga Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, bakunamira inzirakarengane ziharuhukiye, bakanasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru avuga ko nyuma y’iki gikorwa, The Ben yanasabwe n’inzu ya 1:55 AM ifasha umuhanzi Bruce Melodie yari yanagiteguye, ko bajya no kuganira, ariko akababwira ko atameze neza, ahubwo ko bamureka akajya kuruhuka.

Icyo gihe yaratashye, araruhuka nk’uko yari yabivuze, ariko bigeze mu masaha y’igicuku, arushaho kuremba, ari na bwo yahitaga ajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Gisirikare bya Kanombe, agahita asabwa kuhaguma kugira ngo abaganga bamwiteho bihagije.

Amakuru avuga ko The Ben n’uyu munsi akiri muri ibi Bitaro, kuva icyo gihe, aho ari guhabwa ubuvuzi n’abaganga, ariko amakuru y’uko amerewe bikaba bigoye kuyamenya, kuko n’uku kujya kwivuriza muri biriya Bitaro byagizwe ibanga rikomeye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − five =

Previous Post

Haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umunyapolitiki wari umwe mu bagize Guverinoma y’u Burundi

Next Post

BREAKING: Umunyapolitiki ufite izina rikomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo yakatiwe igifungo

Related Posts

Ibyamamare Kim Kardashian na Lewis Hamilton bakomeje gushimangira ko urukundo rugeze aharyoshye (AMAFOTO)

Ibyamamare Kim Kardashian na Lewis Hamilton bakomeje gushimangira ko urukundo rugeze aharyoshye (AMAFOTO)

by radiotv10
16/04/2026
0

Rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa ku tumodoka duto, Lewis Hamilton n’umunyamideri Kim Kardashian bakomeje gushimangira ko urukundo rwabo rukomeje kugana...

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

by radiotv10
15/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko Eric Semuhungu uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibanano mpuzabitsina...

Umunyamakuru Jado Max yasubiye kuri radio yari amaze igihe gito avuyeho

Umunyamakuru Jado Max yasubiye kuri radio yari amaze igihe gito avuyeho

by radiotv10
15/04/2026
0

Umunyamakuru Nduwayezu Ndibyariye Jean de Dieu wamamaye nka Jado Max yasubiye kuri Radio ya Kiss FM yari amaze amezi akabakaba...

Hasohotse amafoto ataragaragaye y’umuhanzi nyarwanda Prosper Nkomezi uherutse gukora ubukwe mu ibanga

Hasohotse amafoto ataragaragaye y’umuhanzi nyarwanda Prosper Nkomezi uherutse gukora ubukwe mu ibanga

by radiotv10
15/04/2026
0

Umhanzi w’indirimbo zo kurama no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, yashyize hanze amafoto...

Kasuku uzwi ku mbuga nkoranyambaga yatanze umucyo w’uko yakubitiwe muri America n’abo akeka

Kasuku uzwi ku mbuga nkoranyambaga yatanze umucyo w’uko yakubitiwe muri America n’abo akeka

by radiotv10
14/04/2026
0

Kambale Wilondja uzwi ku nka Jaysqueezer cyangwa Kasuku ku mbuga nkoranyambaga, yasobanuye uko abantu bataramenyekana bamusanze iwe aho atuye mu...

IZIHERUKA

BREAKING: Umunyapolitiki ufite izina rikomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo yakatiwe igifungo
AMAHANGA

BREAKING: Umunyapolitiki ufite izina rikomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo yakatiwe igifungo

by radiotv10
16/04/2026
0

Umuhanzi The Ben arembeye mu Bitaro

Umuhanzi The Ben arembeye mu Bitaro

16/04/2026
Haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umunyapolitiki wari umwe mu bagize Guverinoma y’u Burundi

Haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umunyapolitiki wari umwe mu bagize Guverinoma y’u Burundi

16/04/2026
Perezida Museveni yatunguranye agaragaza ubuhanga mu karasa

Perezida Museveni yatunguranye agaragaza ubuhanga mu karasa

16/04/2026
Perezida Kagame yahuye na Sassou NGuesso habura amasaha ngo arahirire gukomeza kuyobora Congo-Brazzaville

Perezida Kagame yahuye na Sassou NGuesso habura amasaha ngo arahirire gukomeza kuyobora Congo-Brazzaville

16/04/2026
Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Ubuyobozi bwavuze kuri diregiteri w’ishuri bushinja kwiba ibiryo by’abanyeshuri

16/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Umunyapolitiki ufite izina rikomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo yakatiwe igifungo

BREAKING: Umunyapolitiki ufite izina rikomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo yakatiwe igifungo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Umunyapolitiki ufite izina rikomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo yakatiwe igifungo

Umuhanzi The Ben arembeye mu Bitaro

Haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umunyapolitiki wari umwe mu bagize Guverinoma y’u Burundi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.