Friday, April 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya: Hatangajwe ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda hatarashira ukwezi bitumbagiye

radiotv10by radiotv10
17/04/2026
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
BREAKING: Ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda byagiye hanze
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka, aho Litiro ya Lisansi yageze ku 2 938 Frw ari na cyo giciro cyo hejuru kibayeho mu mateka mu Rwanda.

Ibi biciro byatangajwe mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kane tariki 16 Mata 2026, biratangira kubahirizwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata.

Ibi biciro bishya bishyizwe nyuma y’ibyumweru bibiri gusa n’ubundi hatangajwe ibindi bishya, aho Lisansi yari yageze ku 2 303 Frw, ubu ikaba yageze ku 2 938 Frw. Ni ukuvuga ko ihise yiyingeraho 635 Frw mu byumweru bibiri gusa

Ni mu gihe Lisansi yo yagumye ku giciro yari yashyizweho, aho yo izakomeza kugura 2 205 Frw kuri Litiro, imwe, n’ubundi kikaba ari igiciro cyari cyatangiye kubahirizwa guhera tariki 04 Mata 2026.

RURA igira iti “Ibi biciro byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ryibikomoka kuri peteroli ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’izo mpinduka zigenda ziyongera ku isoko mpuzamahanga.”

Uru rwego rukomeze ruvuga ko “Kubera ingamba zafashwe zigamije guhangana n’ingaruka zaterwa n’izo mpinduka, igiciro cya mazutu nticyahindutse, mu rwego rwo gukomeza kunganira ingendo rusange z’abantu n’ubwikorezi bw’ibintu, ndetse n’ibikorwa by’ubukungu muri rusange.”

Abaturarwanda kandi bongeye kugirwa inama, basabwa gukoresha cyane cyane imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, cyangwa uburyo bwo gusangira imodoka ibizwi nka carpooling no kwirinda ingendo zitari ngombwa hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Perezida Ndayishimiye yagize icyo avuga ku rupfu rwa Minisitiri wapfuye urupfu rukomeje kuvugwaho byinshi

Related Posts

What business can you start in Rwanda with 100,000 RWF?

What business can you start in Rwanda with 100,000 RWF?

by radiotv10
16/04/2026
0

Starting a business in Rwanda doesn’t always require millions. In fact, with just 100,000 RWF, you can begin a small...

Perezida Kagame yahuye na Sassou NGuesso habura amasaha ngo arahirire gukomeza kuyobora Congo-Brazzaville

Perezida Kagame yahuye na Sassou NGuesso habura amasaha ngo arahirire gukomeza kuyobora Congo-Brazzaville

by radiotv10
16/04/2026
0

Perezida Paul Kagame uri i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, yahuye na mugenzi we Denis Sassou Nguesso wongeye gutorerwa kuyobora...

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Ubuyobozi bwavuze kuri diregiteri w’ishuri bushinja kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
16/04/2026
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buremeza ko bwirukanye Umuyobozi w’Ishuri ribanza riherereye mu Murenge wa Rwimiyaga nyuma yo kumutahuraho kuba yaribye...

The Hidden Impact of Bad Smells on Your Health

The Hidden Impact of Bad Smells on Your Health

by radiotv10
16/04/2026
0

Bad smells are something everyone experiences at some point. You walk into a room and instantly notice an unpleasant odor,...

Hygiene tips for full-time employees

Hygiene tips for full-time employees

by radiotv10
16/04/2026
0

Long workdays can leave anyone feeling drained, sweaty, and uncomfortable. Whether you’re in an office, on your feet all day,...

IZIHERUKA

BREAKING: Ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda byagiye hanze
MU RWANDA

Amakuru mashya: Hatangajwe ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda hatarashira ukwezi bitumbagiye

by radiotv10
17/04/2026
0

Perezida Ndayishimiye yagize icyo avuga ku rupfu rwa Minisitiri wapfuye urupfu rukomeje kuvugwaho byinshi

Perezida Ndayishimiye yagize icyo avuga ku rupfu rwa Minisitiri wapfuye urupfu rukomeje kuvugwaho byinshi

16/04/2026
Perezida w’u Burundi yerecyeje i Brazzaville mu muhango wanitabiriwe na Perezida Kagame

Perezida w’u Burundi yerecyeje i Brazzaville mu muhango wanitabiriwe na Perezida Kagame

16/04/2026
What business can you start in Rwanda with 100,000 RWF?

What business can you start in Rwanda with 100,000 RWF?

16/04/2026
Umuhanzi The Ben arembeye mu Bitaro

Umuhanzi The Ben arembeye mu Bitaro

16/04/2026
Haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umunyapolitiki wari umwe mu bagize Guverinoma y’u Burundi

Haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umunyapolitiki wari umwe mu bagize Guverinoma y’u Burundi

16/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Hatangajwe ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda hatarashira ukwezi bitumbagiye

Perezida Ndayishimiye yagize icyo avuga ku rupfu rwa Minisitiri wapfuye urupfu rukomeje kuvugwaho byinshi

Perezida w’u Burundi yerecyeje i Brazzaville mu muhango wanitabiriwe na Perezida Kagame

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.