• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri Minembwe bishobora gukomera: Abasirikare b’u Burundi benshi bagaragaye bafite intwaro berecyezayo

radiotv10by radiotv10
17/04/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Muri Minembwe bishobora gukomera: Abasirikare b’u Burundi benshi bagaragaye bafite intwaro berecyezayo
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare benshi b’u Burundi bagaragaye mu gace ka Bibokoboko muri Segiteri ya Mutambala muri Teritwari ya Fizi mu Ntara Kivu y’Epfo, bafite intwaro zikomeye bagiye kwerecyeza mu gace ka Minembwe, aho bivugwa ko bagiye guhangana na Twirwaneho na AFC/M23.

Aba basirikare bagaragaye kuri uyu wa Kane, nk’uko byemezwa n’amakuru aturuka mu nzego z’umutekano zo muri aka gace aba basirikare bagaragayemo.

Abantu benshi kandi biboneye abasirikare b’u Burundi, bakoteraniye muri kariya gace ka Bibokoboko baigiye kwerekeza muri Minembwe kongera imbaraga mu mirwano ikomeje gututumba mu misozi miremire, aho bivugwa ko bazagaba ibitero kuri M23 na Twirwaneho.

Amakuru avuga ko bariya basirikare b’u Burundi bagiye muri Congo bavuye mu mujyi wa Rumonge wo ku cyambu mu minsi ishize, bambuka ikiyaga cya Tanganyika bajya ku nkombe za Congo, berekeza mu gace ka Baraka.

Nk’uko ayo makuru abivuga, abasirikare bageze mu mujyi wa Baraka uri ku nkombe z’ikiyaga mbere yo gukomeza urugendo rwabo n’amaguru banyuze mu misozi miremire berekeza i Bibokoboko, nyuma y’urugendo rurerure rwakozwe cyane cyane nijoro.

Umwe mu banyamakuru bakorera muri kariya gace, yagize ati “Abasirikare benshi b’Abarundi bageze i Bibokoboko berekeza i Minembwe. Bamwe, bigaragara ko bananiwe, bitwaje intwaro zikomeye. Bavuga ko bagiye i Minembwe kurwanya M23 na Twirwaneho.”

Aba basirikare bagiye kandi bashing ibirindiro mu bice binyuranye nko muri Kagugu n’ahandi mu gace ka Mutambala kandi biteganyijwe ko bazanongera ibirindiro byinshi by’ingenzi, cyane cyane i Mulima, Kakenge, Point Zéro, Mukoko, na Mikenge, mu rwego rwo kugerageza kongera kugenzura Minembwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 8 =

Previous Post

Preparing for Back-to-School: A Practical Guide for Parents and Guardians

Next Post

Ibiganiro byahurije ku meza amwe Rayon na Kiyovu ku mpaka zariho byatanze umusaruro mwiza

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Ibiganiro byahurije ku meza amwe Rayon na Kiyovu ku mpaka zariho byatanze umusaruro mwiza

Ibiganiro byahurije ku meza amwe Rayon na Kiyovu ku mpaka zariho byatanze umusaruro mwiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.