Friday, April 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasore bashinjwa guhabwa akazi n’umugabo ngo bamwicire umugore bahishuye impamvu yagambiriye kumwica

radiotv10by radiotv10
17/04/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abasore bane bakekwaho guhabwa akazi n’umugabo wo mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu ko kumwicira umugore, bemera icyaha bakavuga ko yababwiye ko yamwishe kuko atabyara.

Amakuru dukesha Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, buvuga ko uyu mugabo w’imyaka 43 akurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 38, aho yakoresheje abasore bane akabishyura amafaranga. Bose bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu.

Icyaha bakurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 01 Mata 2026 mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Kibisabo, Umurenge wa Rambura, mu Karere ka Nyabihu ubwo aba basore bane bategeraga uyu mugore mu nzira bakamuniga kugeza apfuye.

Ubushinjacyaha bugira buti “Aba basore uko ari bane bemera icyaha bakurikiranyweho bakavuga ko akazi ko kwica uyu mugore bagahawe n’umugabo we washakaga kumwica amuziza ko atabyara.”

Bukomeza bugira buti “Basobanura ko yabemereye amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1,200,000Frw) nk’igihembo cyo kugira ngo bamwice.”

Ni mu gihe uriya mugabo ukekwaho kwicisha umugore we, we ahakana icyaha akurikiranyweho, nyamara agashinjwa na bariya basore bakurikiranywe mu rubanza rumwe, bo banemeye icyaha.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse kubushake bakurikiranyweho, gitenywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − five =

Previous Post

Preparing for Back-to-School: A Practical Guide for Parents and Guardians

Related Posts

Preparing for Back-to-School: A Practical Guide for Parents and Guardians

Preparing for Back-to-School: A Practical Guide for Parents and Guardians

by radiotv10
17/04/2026
0

As the school term approaches, many parents and guardians feel the pressure, financially, emotionally, and logistically. The return to school...

Twinjire mu mizi y’intandaro y’itumbagira rya ‘Divorce-Gatanya’ mu Rwanda n’uburyo bushya bwayica intege

Hagiye hanze imibare ya vuba yerekana ishusho ya gatanya mu Rwanda n’uko Intara zikurikirana

by radiotv10
17/04/2026
0

Imibare igaragaza ko umwaka ushize wa 2025, ingo zahawe gatanya binyuze mu Nkiko mu Rwanda ari 2 629, aho muri...

U Bufaransa bwamaganye iyangizwa ry’Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ryakozwe i Rouen

U Bufaransa bwamaganye iyangizwa ry’Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ryakozwe i Rouen

by radiotv10
17/04/2026
0

U Bufaransa bwamaganye iyangizwa ry’ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ryakozwe mu mujyi wa Rouen nyuma...

BREAKING: Ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda byagiye hanze

Amakuru mashya: Hatangajwe ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda hatarashira ukwezi bitumbagiye

by radiotv10
17/04/2026
0

Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka, aho Litiro ya Lisansi yageze ku 2 938 Frw...

What business can you start in Rwanda with 100,000 RWF?

What business can you start in Rwanda with 100,000 RWF?

by radiotv10
16/04/2026
0

Starting a business in Rwanda doesn’t always require millions. In fact, with just 100,000 RWF, you can begin a small...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa
MU RWANDA

Abasore bashinjwa guhabwa akazi n’umugabo ngo bamwicire umugore bahishuye impamvu yagambiriye kumwica

by radiotv10
17/04/2026
0

Preparing for Back-to-School: A Practical Guide for Parents and Guardians

Preparing for Back-to-School: A Practical Guide for Parents and Guardians

17/04/2026
Ihangana hagati y’abakinnyi bayoboye ruhago ku Isi ya none ryimukiye mu ishoramari

Ihangana hagati y’abakinnyi bayoboye ruhago ku Isi ya none ryimukiye mu ishoramari

17/04/2026
Twinjire mu mizi y’intandaro y’itumbagira rya ‘Divorce-Gatanya’ mu Rwanda n’uburyo bushya bwayica intege

Hagiye hanze imibare ya vuba yerekana ishusho ya gatanya mu Rwanda n’uko Intara zikurikirana

17/04/2026
U Bufaransa bwamaganye iyangizwa ry’Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ryakozwe i Rouen

U Bufaransa bwamaganye iyangizwa ry’Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ryakozwe i Rouen

17/04/2026
RDF Liberation Cup: Diviziyo ya 4 yitwaye neza itsinda Engineering Command muri Football na Volleyball

RDF Liberation Cup: Diviziyo ya 4 yitwaye neza itsinda Engineering Command muri Football na Volleyball

17/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abasore bashinjwa guhabwa akazi n’umugabo ngo bamwicire umugore bahishuye impamvu yagambiriye kumwica

Preparing for Back-to-School: A Practical Guide for Parents and Guardians

Ihangana hagati y’abakinnyi bayoboye ruhago ku Isi ya none ryimukiye mu ishoramari

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.