• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasore bashinjwa guhabwa akazi n’umugabo ngo bamwicire umugore bahishuye impamvu yagambiriye kumwica

radiotv10by radiotv10
17/04/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abasore bane bakekwaho guhabwa akazi n’umugabo wo mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu ko kumwicira umugore, bemera icyaha bakavuga ko yababwiye ko yamwishe kuko atabyara.

Amakuru dukesha Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, buvuga ko uyu mugabo w’imyaka 43 akurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 38, aho yakoresheje abasore bane akabishyura amafaranga. Bose bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu.

Icyaha bakurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 01 Mata 2026 mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Kibisabo, Umurenge wa Rambura, mu Karere ka Nyabihu ubwo aba basore bane bategeraga uyu mugore mu nzira bakamuniga kugeza apfuye.

Ubushinjacyaha bugira buti “Aba basore uko ari bane bemera icyaha bakurikiranyweho bakavuga ko akazi ko kwica uyu mugore bagahawe n’umugabo we washakaga kumwica amuziza ko atabyara.”

Bukomeza bugira buti “Basobanura ko yabemereye amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1,200,000Frw) nk’igihembo cyo kugira ngo bamwice.”

Ni mu gihe uriya mugabo ukekwaho kwicisha umugore we, we ahakana icyaha akurikiranyweho, nyamara agashinjwa na bariya basore bakurikiranywe mu rubanza rumwe, bo banemeye icyaha.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse kubushake bakurikiranyweho, gitenywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Ihangana hagati y’abakinnyi bayoboye ruhago ku Isi ya none ryimukiye mu ishoramari

Next Post

Amakuru mashya: Iran yemeje ko yafunguye Umuhora wa Hormuz wari wateje ibibazo bikomeye ku Isi

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Amakuru mashya: Iran yemeje ko yafunguye Umuhora wa Hormuz wari wateje ibibazo bikomeye ku Isi

Amakuru mashya: Iran yemeje ko yafunguye Umuhora wa Hormuz wari wateje ibibazo bikomeye ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.