Umunyamakuru DC Clement uregwa ibyaha birimo icyo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe imirimo rusange, witabye urukiko kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, urubanza rwe rwasubitswe.
Uru rubanza rwagombaga kuburanishwa none tariki 20 Mata 2026, ariko rwimurirwa mu cyumweru gitaha tariki 27 Mata 2026 nyuma yuko uruhande rw’Uregwa rugaragaje inzitizi zishingiye kuba rutiteguye.
DC Clement watawe muri yombi tariki 31 Werurwe, akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwangiza ikintu cy’undi ku bw’inabi, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, n’icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe imirimo rusange.
Ifungwa rye ryabaye nyuma yuko hasenywe inzu yariho yubakwa mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, aho yarwanyije inzego zariho zikora izi nshingano zazo.
Kuri uyu wa Mbere, Niyigaba Clement izwi nka DC Clement, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ariko urubanza rurasubikwa nyuma yuko umunyamategeko umwunganira agaragaje ko atabonye umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye y’umukiliya we, kuko yayibonye bitinze.
Uyu munyamategeko yavuze ko dosiye ikubiyemo ikirego cy’umukiliya we yayibonye tariki 17 Mata 2026, hagahita hazamo iminsi igize impera z’icyumweru, ku buryo atabonye umwanya uhagije wo kuyiga no kuyisesengura, bityo ko akeneye umwanya wo kubanza akayisoma.
Uyu munyamategeko yabonye dosiye atinze, kuko uwabanje kunganiraga uregwa kuva agifungwa, batakomezanyije, agashaka undi ari we uyu mushya.
Urukiko rumaze kumva icyifuzo cy’uruhande rw’uregwa, rwatangaje ko uburenganzira bwo kunganirwa buteganywa n’itegeko, bityo ko igihe cyasabwe na Avoka, agihabwa, ruhita rusubika urubanza, rurwimurira kwa Mbere w’icyumweru gitaha, tariki 27 Mata 2027.
RADIOTV10











