Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Sosiyete Sivile ntiyemera ko ibibazo by’imibereho ari yo ntandaro ikomeye y’inda ziterwa abangavu

radiotv10by radiotv10
06/01/2022
in MU RWANDA
0
Sosiyete Sivile ntiyemera ko ibibazo by’imibereho ari yo ntandaro ikomeye y’inda ziterwa abangavu
Share on FacebookShare on Twitter

Imwe mu miryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bw’abana, ivuga ko ibibazo by’imibereho y’imwe mu miryango bitari mu biza ku isonga mu bituma abangavu baterwa inda zitateguwe.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ikubiye mu cyegeranyo cy’imibereho y’abaturage cyakozwe hagati y’umwaka wa 2019 na 2020, igashyirwa ahagaragara muri 2021 yerekana ko abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 batakandagiye mu ishuri ari bo bagira ibyago byo gutwara inda zitateguwe.

Mu buryo bw’imibare berekana ko 25.1% by’abakobwa 32 bavuganye, batewe inda kandi batagira abagabo. Abo ntibigeze bagera mu ishuri.

Abize amashuri abanza bo bazitewe ni 7.3%, abiga mu yisumbuye bo ni 2.7%. iki kigo kigaragaza ko abize amashuri arenze ayisumbuye ngo mu bo bavuganye nta n’umwe watewe inda.

Ubu bushakashatsi bw’iki kigo, bugaragaza ko abana bo mu miryango ikennye batewe inda ku kigero cya 7.7%, abo mu miryango yifite bo batewe inda kukigero cya 6.4%, naho abo mu miryango y’abaherwe bo batewe inda ku kigero cya 2.7%.

Iyi mibare igaragaza ko imibereho y’imiryango nyarwanda, ijyana n’imibare y’abangavu baterwa inda zitateguwe.

Umuhuzabikorwa w’imishinga y’impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu CLADHO, Murwanashyaka Evariste we ntiyemera ibyagaragajwe n’ubu bushakashati.

Ati “Icyo cyaba imwe mu mpamvu ariko nta nubwo kigira uruhare rwa 1% kandi ibyo ni mu bantu bize turahabasanga kuko dufite n’abantu bize za kaminuza babyara benshi.”

Avuga ko kimwe mu bikomeza gutera iki kibazo, harimo ubushomeri ku buryo “umuntu yashukwa bakaba bamusambanya bakamutera inda ariko icyo kigira uruhare ruto kuko umunsi wize secondaire aba azi ubwenge bwo kwifatira icyemezo cyo kumenya gukoresha agakingirizo cyangwa kutagakoresha.”

Avuga ko ikindi kibazo gikomeye ari ubumenyi bucye ku bijyanye n’imyororokere ndetse n’ibigare by’inshuti zitari nziza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + thirteen =

Previous Post

Ubwiyongere bwa COVID muri Gereza bwatumye urubanza rwa Urayeneza rwongera gusubikwa

Next Post

RURA yahaye gasopo abacuruzi bakomeje guhenda abaturage kuri Gaz

Related Posts

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe....

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

IZIHERUKA

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank
IMYIDAGADURO

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RURA yahaye gasopo abacuruzi bakomeje guhenda abaturage kuri Gaz

RURA yahaye gasopo abacuruzi bakomeje guhenda abaturage kuri Gaz

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.