• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

radiotv10by radiotv10
22/04/2026
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge
Share on FacebookShare on Twitter

Inzobere mu by’ubuzima ziravuga ko ubwoko bushya bwa COVID-19 bwiswe ‘Cicada’ bwagaragaye i California muri Leta Zunze Ubumwe za America, bukomeje gutera impungenge kuko bushobora kuzaba indwara izaranga impeshyi yegereje.

Inyandiko ya Dr. Neil Silverman, umwarimu wo muri Kaminuza ya UCLA ahuriyeho n’izindi nzobere mu by’ubuzima igaruka kuri ubu bwoko bushya bwa COVID, ivuga ko bukomeje gukwirakwira muri California ku buryo bigaragara ko bushobora kuba imwe mu ndwara zizagaragara cyane mu mpeshyi iri kwegereza.

Muri iyi nyandiko y’izi nzobere, bavuga ko ubu bwoko bushya bw’iriya virusi yigeze kuzahaza Isi, “butazagira ingaruka zikomeye cyangwa ngo buzabe bufite ibimenyetso bisa n’iby’ibindi bicurane bisanzwe.”

Dr. Neil Silverman usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru wa Gahunda yo guhangana n’ibyorezo bifata agore batwite mu ishuri ry’ubuganga rya David Geffen School of Medicine muri iriya kaminuza ya UCLA, yagiriye inama abantu ko virusi ya COVID igihari.

Yagize ati “COVID iracyariho. Abantu ntibicare ngo bumve ko bagezeyo kubera ko iyi ndwara idafite ubukana nk’ubwo yahoranye mu bihe byatambutse.”

Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko ubu bwoko bushya bwa COVID bise Cicada cyangwa BA.3.2, zabuhaye iri zina nk’ikimenyetso cy’uko iyi virus ishobora kumara igihe kinini “munsi y’ubutaka” mbere yuko yigaragaza.

Kugeza ubu Cicada igizwe na 7% gusa by’abarwayi ba COVID bagaragajwe n’ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara ziterwa n’amazi mabi kizwi nka Centers for Disease Control and Prevention.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − six =

Previous Post

Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

Next Post

Umusore wakoreraga WASAC wari ugiye kumara icyumweru yarabuze yasanzwe mu nzu yarapfuye

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Umusore wakoreraga WASAC wari ugiye kumara icyumweru yarabuze yasanzwe mu nzu yarapfuye

Umusore wakoreraga WASAC wari ugiye kumara icyumweru yarabuze yasanzwe mu nzu yarapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.