Wednesday, April 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

radiotv10by radiotv10
22/04/2026
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge
Share on FacebookShare on Twitter

Inzobere mu by’ubuzima ziravuga ko ubwoko bushya bwa COVID-19 bwiswe ‘Cicada’ bwagaragaye i California muri Leta Zunze Ubumwe za America, bukomeje gutera impungenge kuko bushobora kuzaba indwara izaranga impeshyi yegereje.

Inyandiko ya Dr. Neil Silverman, umwarimu wo muri Kaminuza ya UCLA ahuriyeho n’izindi nzobere mu by’ubuzima igaruka kuri ubu bwoko bushya bwa COVID, ivuga ko bukomeje gukwirakwira muri California ku buryo bigaragara ko bushobora kuba imwe mu ndwara zizagaragara cyane mu mpeshyi iri kwegereza.

Muri iyi nyandiko y’izi nzobere, bavuga ko ubu bwoko bushya bw’iriya virusi yigeze kuzahaza Isi, “butazagira ingaruka zikomeye cyangwa ngo buzabe bufite ibimenyetso bisa n’iby’ibindi bicurane bisanzwe.”

Dr. Neil Silverman usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru wa Gahunda yo guhangana n’ibyorezo bifata agore batwite mu ishuri ry’ubuganga rya David Geffen School of Medicine muri iriya kaminuza ya UCLA, yagiriye inama abantu ko virusi ya COVID igihari.

Yagize ati “COVID iracyariho. Abantu ntibicare ngo bumve ko bagezeyo kubera ko iyi ndwara idafite ubukana nk’ubwo yahoranye mu bihe byatambutse.”

Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko ubu bwoko bushya bwa COVID bise Cicada cyangwa BA.3.2, zabuhaye iri zina nk’ikimenyetso cy’uko iyi virus ishobora kumara igihe kinini “munsi y’ubutaka” mbere yuko yigaragaza.

Kugeza ubu Cicada igizwe na 7% gusa by’abarwayi ba COVID bagaragajwe n’ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara ziterwa n’amazi mabi kizwi nka Centers for Disease Control and Prevention.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 7 =

Previous Post

How to make your business earn more money and grow fast

Related Posts

Louise Mushikiwabo yakiriwe na Perezida wa Senegal

Louise Mushikiwabo yakiriwe na Perezida wa Senegal

by radiotv10
21/04/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Madamu Louise Mushikiwabo yakiriwe na Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, baganira ku...

Sosiyete ya ‘Ethiopian Airlines’ yavuze impamvu yaguze izindi ndege nini esheshatu

Sosiyete ya ‘Ethiopian Airlines’ yavuze impamvu yaguze izindi ndege nini esheshatu

by radiotv10
21/04/2026
0

Sosiyete y’ingendo z’Indege ya mbere muri Afurika, Ethiopian Airlines yatangaje ko igiye kugura izindi ndege esheshatu zo mu bwoko bwa...

Ibihugu birenga icumi byamaganiye kure icyemezo cya Israel

Ibihugu birenga icumi byamaganiye kure icyemezo cya Israel

by radiotv10
20/04/2026
0

Ibihugu birenga icumi bituwe ahanini n’abaturage b’Abayisilamu byamaganye icyemezo cya Israel cyo gushyira ambasaderi wayo mu karere ka Somaliland, kiyomoye...

Hagaragajwe amashusho yerekana ingendo z’ukekwaho kwica abana bane ku Ishuri muri Uganda mbere yuko abikora

Hagaragajwe amashusho yerekana ingendo z’ukekwaho kwica abana bane ku Ishuri muri Uganda mbere yuko abikora

by radiotv10
20/04/2026
0

Polisi ya Uganda yagaragarije Urukiko amashusho y’ingendo zakozwe na Christopher Okello Onyum ukekwaho kwica abana bane abasanze ku ishuri ry’incuke...

Benjamin Netanyahu ubwe yivugiye ku musirikare wagaragaye akora ibyashenguye Abakristu Gatulika

Benjamin Netanyahu ubwe yivugiye ku musirikare wagaragaye akora ibyashenguye Abakristu Gatulika

by radiotv10
20/04/2026
0

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko na we yababajwe bikomeye n’umusirikare w’iki Gihugu wagaragaye ashwanyaguza ishusho ya Yezu,...

IZIHERUKA

Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge
AMAHANGA

Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

by radiotv10
22/04/2026
0

How to make your business earn more money and grow fast

How to make your business earn more money and grow fast

22/04/2026
Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

22/04/2026
Hatangajwe ibihano byafatiwe abakinnyi babiri mu Rwanda barimo uwakoze ibyateye urujijo

Hatangajwe ibihano byafatiwe abakinnyi babiri mu Rwanda barimo uwakoze ibyateye urujijo

22/04/2026
Hatangajwe za Miliyari Leta imaze kwigomwa mu guhangana n’itumbagira ry’ibiciro bya Lisansi

Rwandans advised on how to respond to the global challenge of rising fuel prices, which may continue

21/04/2026
Ntitwabwira Abanyarwanda ko ibyageze ku bandi by’ibura twe bitatugeraho-Inama Min.Uwihanganye agira Abaturarwanda

Ntitwabwira Abanyarwanda ko ibyageze ku bandi by’ibura twe bitatugeraho-Inama Min.Uwihanganye agira Abaturarwanda

21/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

How to make your business earn more money and grow fast

Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.