Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwapfundikiye urubanza ruregwamo Lieutenant-Général Philémon Yav Irung uregwa ibyaha by’ubugambanyi, birimo ibishingiye ku kuba hari ubutumwa bugufi ngo bwagaragaye muri telefone ye bwiswe ubw’ukorana na General James Kabarebe.
Icyemezo cyo gupfundikira uru rubanza, cyafashwe n’Urukiko Rukuru rw’i Kinshasa nyuma yuko Inama Nkuru y’Igihugu y’Ubwunganizi ku Ikoranabuhanga, idashoboye kwinjira muri telefoni z’uregwa zafatiriwe mu myaka ine ishize.
Abacamanza baburanisha uru rubanza, bafashe icyemezo cyo gupfundikira uru rubanza rwatangiye mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka ushize wa 2025, imyanzuro ikazatangwa ku ya 5 Gicurasi.
Kurangiza uru rubanza bibaye nyuma y’amezi abiri Inama Nkuru y’Igihugu y’Ubwunganizi ku Ikoranabuhanga isabye ko yakoresha ubundi buryo nyuma yo kunanirwa kwinjira muri telefone z’uriya mujenerali, aho yavugaga ko hariho umutekano ukomeye wa biriya bikoresho by’ikoranabuhanga.
Iki cyifuzo cyatewe utwatsi n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, rwashimangiye ihame ryo kwihutisha imanza z’ibyaha nk’ibi rigomba kubahirizwa. Kubera iyo mpamvu, Urukiko rwategetse ko ibyo bikoresho bisubizwa kandi rutangaza ko urubanza rurangiye.
Mu bihe byatambutse kandi izindi nzego z’umutekano n’iz’ubutasi zari zananiwe gucukumbura ibyari muri telefoni za General Yav, wahoze ari umuyobozi w’agace ka gatatu k’ingabo kagizwe n’Intara z’Iburasirazuba zarimo ibibazo by’umutekano.
Uyu mujenerali aregwa ibyaha bishingiye ku butumwa bugufi buvugwa ko bwari bumaze imyaka ine buturutse ku mugabo wiswe umufatanyabikorwa wa General James Kabarebe wo mu Ngabo z’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buvuga ko ubwo butumwa ari ikimenyetso gishobora kugaragaza ko habayeho imikoranire ya hagati yaLieutenant-Général Philémon Yav Irung n’ingabo z’u Rwanda. Ni mu gihe General Peter Cirimwami wari waravuze ko yabubonye kuri telefoni ya Philémon Yav, amaze igihe kirenga umwaka yarapfuye, ibintu byatumye Ubushinjacyaha butagira ibimenyetso bifatika cyangwa abatangabuhamya nyakuri.
Carlos Ngwapitshi wunganira uregwa, yagaragaje ko yishimiye imigendekee y’urubanza, aho yakoresheje ijambo ngo “Le tombeau est vide” cyangwa ngo “Imva irimo ubusa” ashaka kuvuga ko nta bimenyetso bifatika bishinja umukiliya we.
RADIOTV10










