Wednesday, April 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Urubanza rw’Umujenerali wa FARDC ushinjwa kugambanira Igihugu rwapfundikiwe habuze ibimenyetso by’ingenzi

radiotv10by radiotv10
22/04/2026
in AMAHANGA
0
Urubanza rw’Umujenerali wa FARDC ushinjwa kugambanira Igihugu rwapfundikiwe habuze ibimenyetso by’ingenzi
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwapfundikiye urubanza ruregwamo Lieutenant-Général Philémon Yav Irung uregwa ibyaha by’ubugambanyi, birimo ibishingiye ku kuba hari ubutumwa bugufi ngo bwagaragaye muri telefone ye bwiswe ubw’ukorana na General James Kabarebe.

Icyemezo cyo gupfundikira uru rubanza, cyafashwe n’Urukiko Rukuru rw’i Kinshasa nyuma yuko Inama Nkuru y’Igihugu y’Ubwunganizi ku Ikoranabuhanga, idashoboye kwinjira muri telefoni z’uregwa zafatiriwe mu myaka ine ishize.

Abacamanza baburanisha uru rubanza, bafashe icyemezo cyo gupfundikira uru rubanza rwatangiye mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka ushize wa 2025, imyanzuro ikazatangwa ku ya 5 Gicurasi.

Kurangiza uru rubanza bibaye nyuma y’amezi abiri Inama Nkuru y’Igihugu y’Ubwunganizi ku Ikoranabuhanga isabye ko yakoresha ubundi buryo nyuma yo kunanirwa kwinjira muri telefone z’uriya mujenerali, aho yavugaga ko hariho umutekano ukomeye wa biriya bikoresho by’ikoranabuhanga.

Iki cyifuzo cyatewe utwatsi n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, rwashimangiye ihame ryo kwihutisha imanza z’ibyaha nk’ibi rigomba kubahirizwa. Kubera iyo mpamvu, Urukiko rwategetse ko ibyo bikoresho bisubizwa kandi rutangaza ko urubanza rurangiye.

Mu bihe byatambutse kandi izindi nzego z’umutekano n’iz’ubutasi zari zananiwe gucukumbura ibyari muri telefoni za General Yav, wahoze ari umuyobozi w’agace ka gatatu k’ingabo kagizwe n’Intara z’Iburasirazuba zarimo ibibazo by’umutekano.

Uyu mujenerali aregwa ibyaha bishingiye ku butumwa bugufi buvugwa ko bwari bumaze imyaka ine buturutse ku mugabo wiswe umufatanyabikorwa wa General James Kabarebe wo mu Ngabo z’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buvuga ko ubwo butumwa ari ikimenyetso gishobora kugaragaza ko habayeho imikoranire ya hagati yaLieutenant-Général Philémon Yav Irung n’ingabo z’u Rwanda. Ni mu gihe General Peter Cirimwami wari waravuze ko yabubonye kuri telefoni ya Philémon Yav, amaze igihe kirenga umwaka yarapfuye, ibintu byatumye Ubushinjacyaha butagira ibimenyetso bifatika cyangwa abatangabuhamya nyakuri.

Carlos Ngwapitshi wunganira uregwa, yagaragaje ko yishimiye imigendekee y’urubanza, aho yakoresheje ijambo ngo “Le tombeau est vide” cyangwa ngo “Imva irimo ubusa” ashaka kuvuga ko nta bimenyetso bifatika bishinja umukiliya we.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =

Previous Post

Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

Related Posts

Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

by radiotv10
22/04/2026
0

Inzobere mu by'ubuzima ziravuga ko ubwoko bushya bwa COVID-19 bwiswe ‘Cicada’ bwagaragaye i California muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Louise Mushikiwabo yakiriwe na Perezida wa Senegal

Louise Mushikiwabo yakiriwe na Perezida wa Senegal

by radiotv10
21/04/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Madamu Louise Mushikiwabo yakiriwe na Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, baganira ku...

Sosiyete ya ‘Ethiopian Airlines’ yavuze impamvu yaguze izindi ndege nini esheshatu

Sosiyete ya ‘Ethiopian Airlines’ yavuze impamvu yaguze izindi ndege nini esheshatu

by radiotv10
21/04/2026
0

Sosiyete y’ingendo z’Indege ya mbere muri Afurika, Ethiopian Airlines yatangaje ko igiye kugura izindi ndege esheshatu zo mu bwoko bwa...

Ibihugu birenga icumi byamaganiye kure icyemezo cya Israel

Ibihugu birenga icumi byamaganiye kure icyemezo cya Israel

by radiotv10
20/04/2026
0

Ibihugu birenga icumi bituwe ahanini n’abaturage b’Abayisilamu byamaganye icyemezo cya Israel cyo gushyira ambasaderi wayo mu karere ka Somaliland, kiyomoye...

Hagaragajwe amashusho yerekana ingendo z’ukekwaho kwica abana bane ku Ishuri muri Uganda mbere yuko abikora

Hagaragajwe amashusho yerekana ingendo z’ukekwaho kwica abana bane ku Ishuri muri Uganda mbere yuko abikora

by radiotv10
20/04/2026
0

Polisi ya Uganda yagaragarije Urukiko amashusho y’ingendo zakozwe na Christopher Okello Onyum ukekwaho kwica abana bane abasanze ku ishuri ry’incuke...

IZIHERUKA

Urubanza rw’Umujenerali wa FARDC ushinjwa kugambanira Igihugu rwapfundikiwe habuze ibimenyetso by’ingenzi
AMAHANGA

Urubanza rw’Umujenerali wa FARDC ushinjwa kugambanira Igihugu rwapfundikiwe habuze ibimenyetso by’ingenzi

by radiotv10
22/04/2026
0

Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

22/04/2026
Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

22/04/2026
Hatangajwe ibihano byafatiwe abakinnyi babiri mu Rwanda barimo uwakoze ibyateye urujijo

Hatangajwe ibihano byafatiwe abakinnyi babiri mu Rwanda barimo uwakoze ibyateye urujijo

22/04/2026
How to make your business earn more money and grow fast

How to make your business earn more money and grow fast

22/04/2026
Hatangajwe za Miliyari Leta imaze kwigomwa mu guhangana n’itumbagira ry’ibiciro bya Lisansi

Rwandans advised on how to respond to the global challenge of rising fuel prices, which may continue

21/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’Umujenerali wa FARDC ushinjwa kugambanira Igihugu rwapfundikiwe habuze ibimenyetso by’ingenzi

Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.