Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique zigize itsinda rya RWABAT-2), zakoze igikorwa cyo kuvura abaturage 174 bo mu Karere Boali, zongera gushimirwa ubufasha n’ubufatanye n’abaturage.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu Gatatu tariki 22 Mata 2026 nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Kane.
Ubuyobozi bwa RDF, bwatangaje ko “Ingabo z’u Rwanda (RWABAT-2) ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika, ejo hashize bakoze igikorwa cyo kuvura abaturage ku cyicaro cy’Akarere ka Boali, Sous-Prefecture ya Boali.”
Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwakomeje bugira buti “Muri iki gikorwa, abarwayi barenga 174 basuzumwe indwara zitandukanye kandi banahabwa imiti.”
Muri iki gikorwa cyanitabiriwe na bamwe mu bayobozi mu nzego bwite za Leta muri Repubulika ya Centrafrique, Umuyobozi w’Akarere ka Boali, Youskou Camille, yashimye iki gikorwa, anashimira RWABAT-2 ku bufasha batanze n’ubufatanye n’abaturage.
Muri Gashyantare uyu mwaka kandi, nabwo Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, zikorera mu gace ka Bria, zahaye ubuvuzi abagororwa bagororerwa mu Igororero rya Bria.
Iki gikorwa cyakozwe n’Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (Rwanda Battle Group 8) ku bufatanye n’itsinda ry’Ibitaro byo ku rwego rwa kabiri by’u Rwanda, cyari kigamije gukemura ibibazo by’ubuzima ku bagororwa, hatangwa serivisi zitandukanye zirimo kuvura indwara z’imbere mu mubiri, kwita ku buzima bw’abagore, kuvura amenyo, ndetse n’izindi serivisi z’ubuvuzi zikenewe.



RADIOTV10









