• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Inama Miss Jolly yageneye urubyiruko ruri mu kigero nk’icye

radiotv10by radiotv10
23/04/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Inama Miss Jolly yageneye urubyiruko ruri mu kigero nk’icye
Share on FacebookShare on Twitter

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda, asaba urubyiruko kwirinda gukoreshwa n’abashobora kubashora mu bikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko bakwiye kwirinda kurangwa n’inda nini, ko abagwa muri iyi mitego ari cyo kibitera.

Miss Jolly yabitangaje mu kiganiro cyatangiwe mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatusi, cyabereye mu Murenge wa Muhima, aho we yagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga urubyiruko rwo muri iki gihe.

Yavuze ko amateka y’ibyabaye mu Rwanda yagize ingaruka yaba ku bayabayemo ndetse n’ababakomokaho bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko nubwo na we ari mu bavutse nyuma ya Jenoside, ariko ubukana n’ingaruka zayo na we zamugezeho kimwe n’abandi nka we kimwe n’abandi bose baba bataravukiye mu Rwanda ariko ari ho bakomoka.

Ati “Ntabwo bisaba kuba waravukiye mu Rwanda, kuba warabaye hano muri icyo gihe, ahubwo yagize ingaruka kuri buri Munyarwanda wese.”

Jolly avuga ko ikibabaje ari ukubona hari urubyiruko rusa nk’urwirengagiza aya mateka n’ingaruka yasigiye Abanyarwanda na rwo rurimo, ku buryo hari abashaka kugwa mu mutego wo gukoreshwa n’abayagoreka.

Ati “Nk’urubyiruko rero aya mateka dukwiye kwiga tukayamenya, tukagira uruhare rwo guhangana n’abayapfobya kuko urugamba rw’amasasu rwararangiye, urwo turiho ni urwo gusigasira amateka yacu n’ibyo Igihugu kimaze kugeraho kandi ntabwo twabikora tutabizi.”

Yavuze ko bamwe mu bagwa mu mutego wo kuba ibikoresho by’abo bijanditse muri ibyo bikorwa bibi, baba bashyize imbere inyungu zabo ku giti cyabo, bagashyira imbere inda nini.

Ati “Tureke kwigiza nkana, n’abandi tubona bashukwa bakoreshwa, ntabwo turi urubyiruko rukwiriye gukoreshwa, ntabwo turi urubyiruko rukwiriye gushyira imbere inda nini.”

Miss Jolly avuga ko aho kwigira amateka hahari, ndetse n’abo kuyigisha bahari banayabayemo bakanagira uruhare mu kuyahindura, bityo ko urubyiruko rukwiye kubatega amatwi rukumva n’inama barugira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − three =

Previous Post

Isi yararebaga mu minsi 100- Impuguke muri Afurika Prof.Lumumba yagaye amahanga yatereranye u Rwanda

Next Post

Why Ibimina still work in Rwanda: The Powerful impact of saving together in Community Groups

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Why Ibimina still work in Rwanda: The Powerful impact of saving together in Community Groups

Why Ibimina still work in Rwanda: The Powerful impact of saving together in Community Groups

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.