• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida w’u Burundi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare zikurikiye isanganya ryabayeho

radiotv10by radiotv10
24/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Perezida w’u Burundi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare zikurikiye isanganya ryabayeho
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Evariste Ndayishimiye wa Repubulika y’u Burundi akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki Gihugu, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare byumwihariko asimbuza ukuriye ibikoresho bya Gisirikare nyuma yuko habaye iturika ry’ububiko bw’intwaro bw’ikigo cya Gisirikare cya Musaga i Bujumbura.

Mu mpinduka Perezida Evariste Ndayishimiye yakoze harimo gushyiraho Umuyobozi ushinzwe ibikoresho bya Gisirikare ari we Colonel Thierry Kabura wasimbuye Col Ernest Musaba.

Iri simbuzwa ry’ushinzwe ibikoresho bya gisirikare mu Burundi, ribaye nyuma y’ibyumweru bitatu igisirikare cy’iki Gihugu gihuye n’impanuka ikomeye, yasize hari impungenge mu Burundi ku burinzi bw’intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare muri iki Gihugu.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 31 Werurwe nib wo ububiko bw’intwaro bw’ikigo cya Gisirikare cya Musaga mu Bujumbura bwaturitse, intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare byarimo birashya birakongoka.

Umukuru w’Igihugu Evariste Ndayishimiye kandi yashyizeho ushinzwe ubutasi n’itumanaho mu gisirikare cy’u Burundi, ari we Colonel Gordien Kazindu.

Perezida Ndayishimiye kandi yakoze impinduka mu bayobozi bakuru ba za Diviziyo zimwe na zimwe z’igisirikare cy’u Burundi, aho nka Brig Gen Désiré Manirakiza yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Diviziyo ya kabiri y’ingabo zirwanira ku butaka.

Iyi Diviziyo ya gisirikare ya Kabiri, igizwe n’ibice byo mu Majyepfo y’u Burundi, birimo Rumonge, Makamba, Rutana na Bururi.

Uretse uku guhindura umuyobozi wa Diviziyo ya Kane, Perezida Ndayishimiye yanashyizeho Col Jean Pierre Mbonyiyeze, nk’Umuyobozi wa Diviziyo ya kane. Iyi zone yo ihuriyemo ibice byo mu Burasirazuba bw’u Burundi, nka Gutega, Mwaro, Cankuzo, Ruyigi na Karusi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

Amakuru Mashya: Intumwa z’u Rwanda na Congo zongeye guhurira muri America zigira n’ibyo zemeranyaho

Next Post

Hatangajwe izindi mbaraga zungutswe mu kunoza gahunda yo gutwara abagenzi muri Kigali

Related Posts

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Hatangajwe izindi mbaraga zungutswe mu kunoza gahunda yo gutwara abagenzi muri Kigali

Hatangajwe izindi mbaraga zungutswe mu kunoza gahunda yo gutwara abagenzi muri Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.