Kompanyi ya Choplife Gaming Limited (CLG), ikora nka betPawa ku isoko ryo Rwanda ikaba imwe mu zitanga serivisi z’imikino y’amahirwe, yahagaritse by’agateganyo imikino yayo yo kuri Internet izwi nka Casino isanzwe igize 80% by’ibikorwa byayo byose.
Ihagarikwa ry’izi serivisi, rikubiye mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2026 rivuga ko iyi sosiyete yafashe iki cyemezo mu rwego rwo kugira ngo habanze haboneke amabwiriza asobanutse.
Iri tangazo rya Choplife Gaming Limited (CLG), rivuga ko “imisoro iherutse gutangazwa ndetse n’amabwiriza mashya, byagize ingaruka ku bikorwa byayo.”
Ikomeza ivuga ko mu kwezi kwa Kamena 2024, igenzura ryagaragaye ibibazo bibiri by’ingutu, birimo gusobanura no kwishyura imisoro ku mafaranga atsindirwa n’abakinnye imikino y’amahirwe yayo, ndetse n’ikibazo cy’igabanuka ry’ikoranabuhanga ry’ingenzi ndetse na serivisi zo kwishyura.
Igakomeza igira iti “Mu gihe CLG na RRA bakomeje gutera intambwe mu kubishakira umuti binyuze mu nzira z’ubwumvikane, ibibazo by’ingenzi ntibirabonerwa umuti, birimo kuba hatari uburyo buhamye kandi bunoze bwa WHT (Kwishyuza imisoro).”
Iyi sosiyete ivuga ko bimwe mu bigo bitanga serivisi z’imikino y’amahirwe zashyizeho uburyo bwo kwihyuza iyo misoro ya WHT ndetse n’igipimo cyayo n’uburyo bikorwamo, ariko hari aho budashoboka.
Iti “Kugira ngo irebe ko amategeko yubahirizwa byuzuye kandi hirindwe ko amategeko ahinduka, CLG yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byayo bya Cazino kuri interineti, byari bisanzwe bigize 80% by’ubucuruzi bwayo. Nyuma yaho, iyi kompanyi yahagaritse ibikorwa byo kubika amafaranga mu gihe ibiganiro n’abashinzwe kugenzura bikomeje.”
Iyi kompanyi kandi yavuze ko yagize uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, kuko kuba yakwinjira ku isoko ryarwo muri 2022, yahayenserivisi abakiliya barenga ibihumbi 300, ndetse ikanagira uruhare mu itangwa ry’imirimo 180, inagira umusanzu wayo w’imisoro y’arenga miliyari 33 Frw.
RADIOTV10










