• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Bubiligi bwamaganiye kure amakuru avuga ko bwahaye u Burundi intwaro buzifashisha butera u Rwanda

radiotv10by radiotv10
25/04/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Bubiligi bwamaganiye kure amakuru avuga ko bwahaye u Burundi intwaro buzifashisha butera u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Bubiligi yamaganiye kure amakuru yavugaga ko iki Gihugu kiri guha intwaro u Burundi ngo buzifashisha mu mugambi wo gutera u Rwanda, ivuga ko ayo makuru agamije kwenyegeza umwuka mubi.

Hamaze iminsi havugwa amakuru ko u Bubiligi bwaba bwarinjiye mu mugambi wo gufasha u Burundi kuzatera u Rwanda, aho biherutse kuvugwa ko bwanahaye kiriya Gihugu indege zitagira abapilote zizwi nka drone 5 000.

Ukoresha konti yitwa Minister of Hapiness ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu butumwa yise ko ari ibaruwa yageneye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yamubajije kuri aya makuru ari kuvugwa.

Yagize ati “Nshuti Minisitiri Maxime nkwandikiye nshaka umucyo ku byerecyeye amakuru akomeje gukwirakwira ko u Bubiligi bushinjwa guha intwaro u Burundi mu mugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda.”

Uyu yakomeje avuga ko amakuru avuga kandi ko uyu mugambi urimo n’ibindi Bihugu binyuranye birimo Afurika y’Epfo, Angola, Tanzania ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Nshingiye ku buremere bw’ibi birego, nifuzaga kubabaza mu buryo butaziguye: aya makuru arizewe? Niba atari yo se, ni izihe ngamba ziri gufatwa mu guhangana n’ayo makuru?”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwahuye n’ibibi byinshi mu mateka yarwo, kandi ko Abaturage barwo bakataje mu rugendo rwo kwiyubaka no kwigira, baharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, bityo badakeneye ibindi byabasubiza inyuma.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, mu gusubiza kuri ibi yabajijwe, yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma byambaye ubusa.

Maxime Prévot yagize ati “Ibi birego ni ibinyoma kandi nta shingiro bifite. Nta ntwaro zigeze ziva mu Bubiligi zijya mu Burundi.”

Yakomeje agira ati “Ikibabaje ni uko aya makuru ayobya atari mashya. Bikorwa ahanini mu nyungu z’abashaka kwenyegeza umwuka mubi, yaba hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda cyangwa mu karere kose, no kubangamira ibikorwa bikomeje gukorwa mu biganiro by’amahoro. Bityo ndasaba buri wese kutagwa muri uyu mutego.”

Maxime Prévot yakomeje avuga ko aho u Bubiligi buhagaze hasobanutse kandi butazigera bwisubira ku ijambo, kuko bwamye buvuga ko nta muti unyuze mu ngufu za gisirikare waboneka mu burasirazuba bwa DRC.

Yavuze ko inzira yonyine nzima kandi iramba mu gushaka umuti w’ibibazo, ari iya politiki, hashingiwe ku biganiro n’imishyikirano bihuza impande zose zirebwa n’ibibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Ubutumwa Gen.Makenga yageneye abayobozi bakabakaba 400 bo mu bice bigenzurwa na AFC/M23

Next Post

APR FC na Rayon Sports zabonye intsinzi i Huye mbere yo kwihurira

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
APR FC na Rayon Sports zabonye intsinzi i Huye mbere yo kwihurira

APR FC na Rayon Sports zabonye intsinzi i Huye mbere yo kwihurira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.