Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Amagaju FC ibitego 2-0, mu gihe APR FC yo yatsinze Mukura VS ibitego 3-0 mu mikino yombi yabereye kuri Stade Kamena mu mujyi wa Huye.
Wari umunsi wa 28 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho aya makipe y’abafana yari yongeye guhurira mu mujyi umwe nyuma y’aho muri weekend ishize n’ubundi bari bahuriye mu mujyi wa Rubavu.
Ku wa Gatandatu, APR FC yari yakinnye na Mukura VS maze iyi kipe y’ingabo z’igihugu itsinda ibitego 3-0 bya Djibril Ouattara watsindaga igitego cye cya 13 muri shampiyona, icya 2 gitsindwa na Hakim Kiwanuka, mu gihe icya 3 cyinjijwe na NDUWAYO Alexis wari wabanjemo match ye ya mbere muri APR akanatsinda igitego cye cya mbere.
Uyu mukino APR FC yawukinnye idafite Niyigena Clément umaze iminsi waravunitse, ntiyari ifite kandi Nshimiyimana Yunusu wari wujuje amakarita 3 y’umuhondo, ntihagaragaye kandi Ronald Ssekiganda kubera ikinazo cy’imvune.
APR FC yatangiye neza igice cya mbere iza no kubona penalty ku munota wa 4 ku ikosa Nisingizwe Christian yakoreye Ouattara, icyakora uyu rutahizamu w’umunya-Burkinafaso aza kuyihusha ayitera hanze. Nyuma y’aho Mukura yaje gusatira cyane APR inayihusha ibitego byabazwe birimo icya Mutsinzi Patrick, Elie Tatu na Joseph Sackey.
Muri uko gusatira kwa Mukura, Umunhezamu wa APR Adolphe HAKIZIMANA yagize ikibazo ku mutwe aza no kujyanwa kwa muganga nyuma yo kugongana na Patrick Mutsinzi.
Ku rundi ruhande, kuri iki cyumweru ikipe ya Rayon Sports na yo yaje kubona intsinze y’ibitego 2-0 itsinze Amagaju, ibyayizamuriye morale mbere yo guhura na mukeba wayo APR FC ku wa 6 tariki 2 Gicurasi 2026 kuri Stade Amahoro.
Rayon Sports yatsindiwe na Tambwe Gloire wagise anavunika agasimburwa na Fall Ngagne, igitego cya 2 gitsindwa na Youssou Diagne.
Nyuma y’umunsi wa 28, ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 47, irarushwa amanota 8 na APR iza ku mwanya wa 2.
Uko indi mikino y’umunsi wa 28 yageze
Ku wa Gatanu
- AS Kigali 0-0 Gasogi United
- Gicumbi 2-0 Rutsiro
Ku wa Gatandatu
- Mukura 0-3 APR
- Police 2-0Marines
- AS Muhanga 1-2 Gorilla
- Al-Hilal 2-0 Musanze
Ku Cyumweru
- Amagaju 0-2 Rayon Sports
- Al-Merrikh 3-0 Bugesera
- Etincelles 0-0 Kiyovu


Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10











