• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umujenerali muri Mali wari n’umwe mu bagize Guverinoma byemejwe ko yishwe

radiotv10by radiotv10
27/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umujenerali muri Mali wari n’umwe mu bagize Guverinoma byemejwe ko yishwe
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Mali yemeje ko Minisitiri w’Ingabo wa Mali, General Sadio Camara yishwe mu bitero by’imitwe yitwaje intwaro byibasiye iki Gihugu, byagabwe mu bice binyuranye.

Urupfu rwa General Sadio Camara rwemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Marli, Issa Ousmane Coulibaly, mu itangazo yashyize hanze kuri iki Cyumweru.

Urugo rwa Camara mu mujyi wa Kati rwagabweho igitero ku wa Gatandatu mu bitero byagabwe icyarimwe n’inyeshyamba za al-Qaeda n’iza Tuareg.

Camara yari umuntu ukomeye muri Guverinoma ya gisirikare yafashe ubutegetsi nyuma y’imyigaragambyo y’inyeshyamba mu 2020 na 2021.

Umunyamakuru wa Al Jazeera, Nicolas Haque yagize ati “Yari umwe mu bantu bakomeye mu buyobozi bw’ingabo kandi bamwe bamubonaga nk’umuyobozi w’ejo hazaza wa Mali. Urupfu rwe ni igihombo gikomeye ku ngabo z’igihugu.”

Haque yavuze ko abagabye igitero cyari icy’umwiyahuzi mu modoka ku rugo rwa Camara ruri i Kati, umujyi wa gisirikare urinzwe cyane uri mu bilometero 9 mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru, Bamako, aho Perezida w’agateganyo Assimi Goita atuye.

Umugore wa kabiri wa Camara n’abuzukuru be babiri, na bo bishwe mu gitero cyagabwe ku rugo rwe, nk’uko ibiro ntaramakuru bya AFP bibitangaza.

Haque yakomeje agira ati “Kati ifatwa nk’ahantu hari umutekano uhambaye mu Gihugu, nyamara abarwanyi ba Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin (JNIM) ifitanye isano na al-Qaeda, hamwe n’abarwanyi ba Tuareg bo mu mutwe wa Azawad Liberation Front (FLA), bashoboye kuhagaba igitero.”

Akomeza avuga ko uyu Minisitiri w’Ingabo “yari muzima kandi ameze neza ahantu hari umutekano.” Ati “Ubwo igitero cyabaga, yimuriwe ahantu hari umutekano, bityo agakomeza kuyobora igisirikare.”

Abantu bitwaje intwaro bateye utundi duce twinshi hirya no hino muri Mali, harimo Bamako, ndetse na Gao na Kidal mu majyaruguru n’umujyi rwagati wa Sevare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 10 =

Previous Post

BREAKING: Perezida Trump yahungishijwe igitaraganya nyuma yuko humvikanye amasasu

Next Post

Impaka ziyongereye ku bakandida barimo umunyabigwi Shabani Nonda bahatanira kuyobora ruhago ya Congo

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Impaka ziyongereye ku bakandida barimo umunyabigwi Shabani Nonda bahatanira kuyobora ruhago ya Congo

Impaka ziyongereye ku bakandida barimo umunyabigwi Shabani Nonda bahatanira kuyobora ruhago ya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.