• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubukwe budasanzwe bwa ‘couples’ 300 zasezeraniye icyarimwe bwasigiye umunezero abageni n’abakwe

radiotv10by radiotv10
27/04/2026
in AMAHANGA
0
Ubukwe budasanzwe bwa ‘couples’ 300 zasezeraniye icyarimwe bwasigiye umunezero abageni n’abakwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ubukwe bwahuriyemo couples 300 zasezeraniye icyarimwe muri Gaza, bwasigiye ibyishimo bidasanzwe ababukoze, bishimiye intangiriro idasanzwe y’ubuzima bushya.

Ubu bukwe bwabereye i Deir Al Balah hafi y’ibitaro bya Al Aqsa Martyrs Hospital, bwari bufunguye ku Banyapalestina batuye muri Gaza kandi bari basanzwe babana.

Abashyingiranywe 300 batoranyijwe mu bandi bagera ku 1 991 bari basabye gukorerwa ubukwe mu ntangiriro z’uku kwezi, aho aba bakorewe ubukwe babifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Hamza na Asma, umugabo n’umugore basanzwe bafite ubumuga bwo kutabo, bari mu Banyapalestina basezeranye, bavuga ko bari bamaze igihe kinini barota kuzakora ubukwe, ku buryo bashimira ababibafashijemo.

Hamza yagize ati “Hahirwa abahuza imitima ibiri mu bukwe.” ibi ni ibyatangajwe na Hamza mu butumwa bwatanzwe n’Umuryango w’Ububanyi n’Amahanga muri Gaza ku mbuga nkoranyambaga X.

Asma yagize ati “Uyu munsi w’ibyishimo ni wo ntangiriro y’ubuzima bwacu. Turashimira Khalifa Foundation ku bw’ubu bukwe. Imitima yacu yuzuyemo gushima.”

Fayez Al Namer, wacitse amaguru ye yombi mu gihe cy’intambara ikomeye na Israel, yavuze ko we n’umukunzi we bishimiye kuba bari muri ibi birori bidasanzwe.

Al Namer yagize ati “Natunguwe ubwo bambwiraga ko nzajya muri ubu bukwe. Umukunzi wanjye yatunguwe ubwo namubwiraga inkuru nziza.”

Umwanzuro wo guhagarika imirwano watangiye gushyirwa mu bikorwa mu Ukwakira umwaka ushize, utanga icyizere cy’uko amahoro n’ituze bishobora kugaruka, ari na byo byatumye haba ubu bukwe.

Abenshi mu baturage ba Gaza barenga miliyoni ebyiri bakuwe mu byabo n’intambara, kubera ibura ry’ibiribwa ry’igihe kinini n’uburyo bugoye bwo kubona serivisi z’ubuzima n’ubufasha byatumye ikibazo cy’ubutabazi kirushaho kwiyongera.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, n’ubundi mbere yakoreye ubukwe rusange bw’abashakanye 54 i Khan Younis mu Kuboza, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’Igihugu ku nshuro ya 54 uzwi nka National Day.

Izi couples zasezeraniye icyarimwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Umuhanzi Ish Kevin yageneye umubyeyi we ubutumwa

Next Post

Amakuru mashya: Canalbox yategetswe guha indishyi abakiliya bayo mu Rwanda bagizweho ingaruka na serivisi zayo mbi

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Amakuru mashya: Canalbox yategetswe guha indishyi abakiliya bayo mu Rwanda bagizweho ingaruka na serivisi zayo mbi

Amakuru mashya: Canalbox yategetswe guha indishyi abakiliya bayo mu Rwanda bagizweho ingaruka na serivisi zayo mbi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.