Monday, April 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubukwe budasanzwe bwa ‘couples’ 300 zasezeraniye icyarimwe bwasigiye umunezero abageni n’abakwe

radiotv10by radiotv10
27/04/2026
in AMAHANGA
0
Ubukwe budasanzwe bwa ‘couples’ 300 zasezeraniye icyarimwe bwasigiye umunezero abageni n’abakwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ubukwe bwahuriyemo couples 300 zasezeraniye icyarimwe muri Gaza, bwasigiye ibyishimo bidasanzwe ababukoze, bishimiye intangiriro idasanzwe y’ubuzima bushya.

Ubu bukwe bwabereye i Deir Al Balah hafi y’ibitaro bya Al Aqsa Martyrs Hospital, bwari bufunguye ku Banyapalestina batuye muri Gaza kandi bari basanzwe babana.

Abashyingiranywe 300 batoranyijwe mu bandi bagera ku 1 991 bari basabye gukorerwa ubukwe mu ntangiriro z’uku kwezi, aho aba bakorewe ubukwe babifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Hamza na Asma, umugabo n’umugore basanzwe bafite ubumuga bwo kutabo, bari mu Banyapalestina basezeranye, bavuga ko bari bamaze igihe kinini barota kuzakora ubukwe, ku buryo bashimira ababibafashijemo.

Hamza yagize ati “Hahirwa abahuza imitima ibiri mu bukwe.” ibi ni ibyatangajwe na Hamza mu butumwa bwatanzwe n’Umuryango w’Ububanyi n’Amahanga muri Gaza ku mbuga nkoranyambaga X.

Asma yagize ati “Uyu munsi w’ibyishimo ni wo ntangiriro y’ubuzima bwacu. Turashimira Khalifa Foundation ku bw’ubu bukwe. Imitima yacu yuzuyemo gushima.”

Fayez Al Namer, wacitse amaguru ye yombi mu gihe cy’intambara ikomeye na Israel, yavuze ko we n’umukunzi we bishimiye kuba bari muri ibi birori bidasanzwe.

Al Namer yagize ati “Natunguwe ubwo bambwiraga ko nzajya muri ubu bukwe. Umukunzi wanjye yatunguwe ubwo namubwiraga inkuru nziza.”

Umwanzuro wo guhagarika imirwano watangiye gushyirwa mu bikorwa mu Ukwakira umwaka ushize, utanga icyizere cy’uko amahoro n’ituze bishobora kugaruka, ari na byo byatumye haba ubu bukwe.

Abenshi mu baturage ba Gaza barenga miliyoni ebyiri bakuwe mu byabo n’intambara, kubera ibura ry’ibiribwa ry’igihe kinini n’uburyo bugoye bwo kubona serivisi z’ubuzima n’ubufasha byatumye ikibazo cy’ubutabazi kirushaho kwiyongera.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, n’ubundi mbere yakoreye ubukwe rusange bw’abashakanye 54 i Khan Younis mu Kuboza, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’Igihugu ku nshuro ya 54 uzwi nka National Day.

Izi couples zasezeraniye icyarimwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − 6 =

Previous Post

Amakuru mashya: Canalbox yategetswe guha indishyi abakiliya bayo mu Rwanda bagizweho ingaruka na serivisi zayo mbi

Related Posts

Ubutumwa bwa Ndayishimiye nyuma yo kwemezwa n’ishyaka rye kuzarihagararira mu matora ya Perezida

Ubutumwa bwa Ndayishimiye nyuma yo kwemezwa n’ishyaka rye kuzarihagararira mu matora ya Perezida

by radiotv10
27/04/2026
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, yashimiye Ishyaka rye CNDD-FDD ryongeye kumugirira icyizere kugira ngo azarihagararire nk’umukandida waryo mu Matora y’Umukuru...

Isomo Perezida Museveni avuga ko yakuye mu kuba agiye gushyingiza Umwuzukuru we

Isomo Perezida Museveni avuga ko yakuye mu kuba agiye gushyingiza Umwuzukuru we

by radiotv10
27/04/2026
0

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba umwuzukuru we yateye intambwe ya mbere yo kurushinga mu...

Ukuriye Dipolomasi ya Iran ukomeje kujya gushaka ubufasha arahura na Perezida Putin w’u Burusiya

Ukuriye Dipolomasi ya Iran ukomeje kujya gushaka ubufasha arahura na Perezida Putin w’u Burusiya

by radiotv10
27/04/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, nyuma yo gukorera ingendo mu Bihugu binyuranye, ari mu Burusiya aho agomba guhura...

Umujenerali muri Mali wari n’umwe mu bagize Guverinoma byemejwe ko yishwe

Umujenerali muri Mali wari n’umwe mu bagize Guverinoma byemejwe ko yishwe

by radiotv10
27/04/2026
0

Guverinoma ya Mali yemeje ko Minisitiri w’Ingabo wa Mali, General Sadio Camara yishwe mu bitero by’imitwe yitwaje intwaro byibasiye iki...

BREAKING: Perezida Trump yahungishijwe igitaraganya nyuma yuko humvikanye amasasu

BREAKING: Perezida Trump yahungishijwe igitaraganya nyuma yuko humvikanye amasasu

by radiotv10
26/04/2026
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, yahungishijwe igitaraganya ubwo haraswaga amasasu muri hoteli yaberagamo umusangiro wari wahuje...

IZIHERUKA

Ubukwe budasanzwe bwa ‘couples’ 300 zasezeraniye icyarimwe bwasigiye umunezero abageni n’abakwe
AMAHANGA

Ubukwe budasanzwe bwa ‘couples’ 300 zasezeraniye icyarimwe bwasigiye umunezero abageni n’abakwe

by radiotv10
27/04/2026
0

Amakuru mashya: Canalbox yategetswe guha indishyi abakiliya bayo mu Rwanda bagizweho ingaruka na serivisi zayo mbi

Amakuru mashya: Canalbox yategetswe guha indishyi abakiliya bayo mu Rwanda bagizweho ingaruka na serivisi zayo mbi

27/04/2026
Umuhanzi Ish Kevin yageneye umubyeyi we ubutumwa

Umuhanzi Ish Kevin yageneye umubyeyi we ubutumwa

27/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Umunyamakuru DC Clement yagaragaje agahinda mu Rukiko avuga icyamuteye guhangana n’inzego

27/04/2026
Hatangijwe uburyo buzafasha abatega bisi muri Kigali kutamara umwanya bazitegereje batazi aho zigeze

Hatangijwe uburyo buzafasha abatega bisi muri Kigali kutamara umwanya bazitegereje batazi aho zigeze

27/04/2026
Ubutumwa bwa Ndayishimiye nyuma yo kwemezwa n’ishyaka rye kuzarihagararira mu matora ya Perezida

Ubutumwa bwa Ndayishimiye nyuma yo kwemezwa n’ishyaka rye kuzarihagararira mu matora ya Perezida

27/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubukwe budasanzwe bwa ‘couples’ 300 zasezeraniye icyarimwe bwasigiye umunezero abageni n’abakwe

Amakuru mashya: Canalbox yategetswe guha indishyi abakiliya bayo mu Rwanda bagizweho ingaruka na serivisi zayo mbi

Umuhanzi Ish Kevin yageneye umubyeyi we ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.