Umugabo ukekwaho kugaba igitero i Washington, ahaberaga ibirori byari byitabiriwe na Perezida Donald Trump, ategerejwe kugezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Mbere.
Cole Tomas Allen, w’imyaka 31 ukomoka i Torrance muri California, aritaba urukiko rwa leta i Washington nyuma y’iminsi ibiri. Abayobozi batangaje ko baburijemo igitero cyagabwe muri White House, ubwo haberaga ibirori byiswe White House Correspondents’ Association, byari byitabiriwe na Perezida Trump.
Umushinjacyaha mukuru wa Washington, Jeanine Pirro, yavuze ko uyu wagabye iki gitero aregwa ibyaha birimo kugirira nabi umukozi wa leta no gukoresha imbunda mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, gusa ngo iperereza riracyakomeje.
Abayobozi ba Amerika bavuga ko uyu mugabo, mbere yo kugaba iki gitero, yasize inyandiko mu muryango we igaragaza umugambi wo kwibasira abayobozi bakuru bo mu butegetsi bwa Trump, barimo na Perezida ubwe.
Allen yari yafashe icyumba muri hoteli ya Washington Hilton, aho ibi birori byabereye, ndetse yageze i Washington avuye muri California akoresheje gari ya moshi.
Ibi byabaye ku wa Gatandatu byateye ubwoba bukomeye mu bari bitabiriye ibyo birori, bamwe bihisha munsi y’ameza, mu gihe abashinzwe umutekano bahise bakura abayobozi bakuru muri salle.
Perezida Trump, wari uteganyijwe gutanga ijambo, n’abandi bayobozi bakuru muri leta ya Amerika, bahise bakurwa aho bari bicaye n’abashinzwe umutekano nyuma y’amasasu yumvikanye.
Amakuru avuga ko ukekwaho icyaha yarashe imbunda ya shotgun kuri umwe mu bashinzwe umutekano, ariko agahita ahagarikwa agafatwa, ndetse aza kujyanwa kwa muganga kugira ngo asuzumwe, nyuma yo gufatwa afite n’izindi ntwaro zirimo imbunda nto (pistol) n’icyuma.
Abayobozi ba Amerika bavuze ko kumufata byihuse ari intsinzi ku nzego z’umutekano, nubwo ibi byongeye kuzamura impungenge ku mutekano wa Trump n’abandi bayobozi, cyane ko na mbere yigeze kurokoka ibitero byo gushaka kumwivugana mu gihe cyo kwiyamamaza mu 2024.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10









